Nyaruguru: Uwahoze ari gitifu w’Akarere ari mu mugihome
Nyuma y’igihe kitagera ku byumweru bitatu avuye mu mirimo ye yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Egide Kayitasire wasezeye imirimo ye tariki 22 Gicurasi 2017 yatawe muri yombi na Polisi aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mata.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Egide Kayitasire wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru yashimangiwe na CIP Emile Byuma Ntaganda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo.
CIP Byuma yagize ati:” Nibyo, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mata akaba yarafashwe kuwa gatatu, akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.”
CIP Byuma, akomeza avuga ko Egide Kayitasire wahoze ari umukozi w’akarere ka Nyaruguru kuba yatawe muri yombi ngo akurikiranweho ibyaha yakoze nubwo yari atakiri mukazi ngo ntabwo bibujijwe kuko aho ngo byagaragarira hose aba agomba kubibazwa.
Mu gihe Kayitasire Egide yahamwa n’ibyaha akurikiranyweho, yahanishwa ingingo ya 627 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga kubyo gukoresha nabi iby’umutungo wa Rubanda, mu gihe kandi hanakoreshwa ingingo ya 647 ivuga ku bijyanye no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.
CIP Byuma, yatangarije kandi intyoza.com ko mu gihe byagararaga ko Egide Kayitasire wahoze ari Gitifu w’akarere ka Nyaruguru ahamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyo cyemezo ngo gishobora guteshwa agaciro n’urukiko bitewe n’imiterere y’icyemezo cyafashwe ndetse n’ingaruka zacyo kuri rubanda. Tariki 22 Gicurasi nibwo yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe agaragaza ko abikoze ku mpamvu ze bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com