Dr Frank Habineza yizeye “YEGO” ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora
Dr Frank Habineza, ushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe muri Kanama 2017 mu mezi hafi abiri ari imbere, nyuma yo gushyikiriza komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa asabwa byose, atangaza ko yizeye kwemerwa nk’umukandida w’ishyaka akomokamo.
Mu kiganiro Dr Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda( The Democratic Green Party of Rwanda) yagiranye n’intyoza.com kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kamena 2017, yahamije ko yizeye “YEGO” ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ko izamwemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nk’umukandida w’ishyaka akomokamo.
Dr Habineza yagize ati:” Yego byose narabitanze, ubu ntegereje igisubizo cya NEC. Ikarita y’itora niyo yari isigaye, twayitanze kuwambere nyuma ya saa sita, twizeye ko igisubizo kizaba cyiza.” Kuba ikarita y’itora yaratanzwe kuwa mbere nyuma ya saa sita kandi ibindi byangombwa byarashyikirijwe Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uwo munsi wambere mu masaha ya mugitondo tariki ya 12 Kamena 2017 byatewe no kuba iyi karita yari yayibagiwe.
Kuba hari amashyaka yiyunze na RPF-Inkotanyi mu gutanga umukandida umwe ariwe perezida Paul Kagame wemejwe na PL na PSD nubwo RPF-Inkotanyi itaramwemeza ku rwego rw’Igihugu, kuriwe abona ko ngo bimuha amahirwe yo kuzatorwa kuko ngo benshi mu banyamuryango b’ariya mashyaka batashyigikiye icyemezo cyafashwe.
Dr Frank Habineza, avuga ko icyo bareba ari umukandida wa RPF basha gusimbura, avuga gusa ko bagifite impungenge z’ubuyobozi bw’inzego zibanze aho ngo bwagiye bubananiza mu bihe babaga bafite amahugurwa cyangwa se bashyiraho inzego z’ishyaka.
Amwe mu mananiza y’izi nzego zibanze kubayoboke b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Habineza avuga ko ashingiye ahanini ku kubatera ubwoba, kubakanga bababwira ko bazabirukana aho batuye, ko bazababuza kubona serivise za leta n’ibindi. Kubwa Dr Habineza avuga ko ibi abona babiterwa no gutinya ba mucyeba.
Dr Frank Habineza n’ishyaka rye riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, nibo babimburiye abandi bose gushyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa bisabwa ushaka kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com