Kigali: Gitifu w’akagari yafatiwe mu macumbi (Logde) n’abana bato 2 b’abanyeshuri
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka ngeruka mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera yafatiwe munzu y’amacumbi (Lodge) aho yari kumwe n’abana 2 b’abakobwa b’abanyeshuri batarageza imyaka y’ubukure, yatawe muri yombi na Polisi.
Ntabahwana Gerard w’imyaka 29 y’amavuko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngeruka ho mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera, yafatiwe mu mujyi wa Kigali aguwe gitumo munzu y’amacumbi (Logde) aho yari kumwe n’abana babiri b’abakobwa b’abanyeshuri.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa, yafashwe na Polisi y’u Rwanda murukerera rwo kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Kamena 2017 aho yafatiwe munzu y’amacumbi (Lodge) izwi nka White Lodge mu karere ka Kicukiro.
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije intyoza.com ko uyu Ntabahwana Gerard ari mu maboko ya Polisi, atangaza ko akurikiranyweho ibyaha bihanwa n’amategeko hakaba n’ibigikorwaho iperereza.
Yagize ati:” Turacyari mu iperereza ntabwo turamenya niba ari umuyobozi koko, kugeza ubu tuba tumufata nk’umuntu uwariwe wese, iyo nk’uwo muntu afashwe yajyanye abana mukabari, akabasindisha, akabaha ibinyobwa kimwe mu bintu bihanwa n’amategeko, kuba yasanzwe muri Lodge byo wenda ushobora gusanga yari afite imigambi mibisha yo kuba yabasambanya, ibyo nabyo ni ibindi tugikoraho iperereza.”
SP Hitayezu, avuga ko uyu Ntabahwana Gerard nubwo hari bimwe mubyo akurikiranyweho bigikorwaho iperereza ngo kuba yasohokanye abana b’abanyeshuri batarageza imyaka y’ubukure mukabari akabaha inzoga, akabasindisha, ubwabyo ngo ni icyaha gihanwa n’amategeko agomba gukurikiranwaho.
SP Hitayezu, avuga ko aramutse ahamwe n’icyaha kubyo ubu yafatiwemo byo kujyana abana mukabari no kubaha inzoga akabasindisha, yahanishwa ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho ibihano bishobora kuva ku mezi atatu kugera kuri atandatu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugera kuri Miriyoni imwe.
Polisi y’u Rwanda, nkuko SP Hitayezu yabitangarije intyoza.com irashishikariza buri munyarwanda wese n’uri kubutaka bw’u Rwanda gufatanya n’inzego za Polisi gukumira no kurwanya ibyaha, irasaba kandi buri wese gutanga amakuru vuba kandi ku gihe yatuma abakora ibyaha batahurwa hakiri kare bagashyikirizwa ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Nagahoma munwa kubona umuyobozi wagahaye uburere abana ariwe ubashuka police idukurikiranire tumenye niba ntabindi byihishe inyuma amategeko amuhane.