Diane Rwigara yinjiye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’umunyarwandakazi
Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2017 Diane Shima Rwigara yinjiye mubiro bya Komisiyo y’Igihugu n’amatora ajyanye ibyangombwa bisabwa ushaka guhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017, yari yakenyeye nk’umunyarwadakazi.
Kuri uyu wakabiri tariki ya 20 Kamena 2017 ahagana ku isaha y’isaa cyenda nibwo Diane Shima Rwigara yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora yitwaje ibyangombwa bisabwa ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017 aho yaje yashananishije nk’umunyarwandakazi.
Ubwo yatangaga ibyangombwa asabwa na Komisiyo, Diane Rwigara yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu n’amatora bwana Kalisa Mbanda hamwe n’abakomiseri muri iyi Komisiyo, Uyu munyarwandakazi kandi yari yaherekejwe by’umwihariko na mama umubyara.
Diane Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol aganira n’intyoza.com k’umurongo wa terefone ngendanwa yatangaje ko ibyangombwa yasabwaga byose yabigejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora ko igisigaye ari ugutegereza icyemezo cyayo mu gihe izaba itangaza abakandida bazaba bemerewe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Diane Rwigara, yatangaje kandi ko nyuma y’icyemezo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu kwemeza abakandida, aramutse yemejwe nk’umukandida wigenga uzahatana n’abandi mu kuyobora u Rwanda ngo nibwo azatangaza ku mugaragaro gahunda afitiye abanyarwanda mu gihe yaba atorewe kuba Perezida w’u Rwanda.
Abamaze kugeza ibyangombwa bisabwa ushaka kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ni Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hakaba Mwenedata Gilbert umukandida wigenga(Ibyo yasabwe ntiyabitanze byose), Barafinda Fred Sekikubo wigenga ariko unafite ibyo agisabwa, Hamwe na Diane Shima Rwigara uvuga ko ibyo yasabwaga byose yabigejeje kuri Komisiyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com