Kamonyi: Ubwegure bwa Meya Udahemuka bwahawe umugisha, menya ibyo utamenye
Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi yateranye kuri iki cyukweru tariki 25 Kamena 2017 yemeje bidasubirwaho ubwegure bwa Udahemuka Aimable wayandikiye asaba gusezera nk’umujyanama mu nama njyanama no ku murimo wo kuba Meya w’akarere ku mpamvu ze bwite.
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi tariki 19 Kamena 2017 ikandikwa na Udahemuka Aimable wari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ikaba yasomwe mu ruhame rw’abitabiriye inama njyanama, yarimo amagambo agira ati:” Bwana Perezida, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe ko nifuza kwegura ku mirimo yo kuba umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Kamonyi no kuba umwe mubagize Komite nyobozi y’akarere ku mpamvu zanjye bwite. Ndashimira abaturage bangiriye icyizere bakanshinga umurimo w’ubujyanama, nkaba mboneyeho kubashimira ubufatanye twagiranye mu mirimo itandukanye twakoranye yadufashije guteza imbere akarere kacu ndetse n’igihugu cyacu muri rusange mfatanije n’abagize Komite nyobozi hamwe n’abakozi b’akarere. Nkaba kandi niteguye kuzakomeza gufatanya namwe mu guteza imbere akarere kacu ndetse n’igihugu muri rusange.” Aya ni amwe mu magambo agize ibaruwa Udahemuka Aimable yanditse asezera.
Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi avuga ko nubwo Udahemuka yanditse asezera ngo si ubushake bwe ahubwo yari yabisabwe. Yagize ati:” Icyemezo cyafashwe, yemerewe kwegura. Nagira ngo nongere mbisobanure, umuyobozi w’akarere yanditse asaba kwegura ariko yeguye yabisabwe, yasabwe kwegura nubwo yanditse avuga ko yeguye kumpamvuze bwite ariko yari yasabwe kwegura. Impamvu twazivuzeho zatumye asabwa kwegura, ni ibijyanye n’ukuntu imirimo ye yakozwe, ibijyanye n’ubuyobozi aho yagaragaye ko mu buyobozi hari intege nke, ibindi byagaragaye ko hari imyitwarire idakwiye umuyobozi, bikaba ari ibintu byashingiweho bituma asabwa kwegura.”
Karuranga, atangaza ko ukwegura kwa Meya Udahemuka yabisabwe n’ubuyobozi bukuriye akarere bumaze gusuzuma ibyo byose. Avuga kandi ko icyemezo nk’iki iyo cyafashwe kiba cyaganiriweho.
Bwana Karuranga, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko umuyobozi abona Akarere ka Kamonyi gakeneye ari; Umuyobozi ugomba gutanga icyerekezo ku bakozi bose b’Akarere, Uharanira iterambere ry’abaturage kandi agakorana n’izindi nzego zose. Avuga ko Meya wujuje ibyo byose yakorana n’abandi akarere kagatera imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com