Abakandida 2 mu bagejeje ibyangombwa muri NEC bemejwe by’agateganyo
Paul Kagame, umukandida watanzwe na RPF-Inkotanyi hamwe na Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) nibo bonyine bemejwe by’agateganyo mu bahatanira intebe y’umukuru w’Igihugu.
Paul Kagame, umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi akaba ari nawe Perezida w’u Rwanda, kandidatire ye yemejwe by’agateganyo na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko ari mu bagomba guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017. Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) nawe ni uwa kabiri wemejwe by’agateganyo n’iyi Komisiyo, mu gihe abandi bose basigaye kuzareba iyemezwa ntakuka ry’abakandida niba bazaba bujuje ibisabwa cyangwa se bemejwe.
Mu batanze Kandidatire batemewe by’agateganyo n’iyi Komosiyo y’amatora barimo; Diane Rwigara( umukandida wigenga), Philippe Mpayimana (umukandida wigenga), Mwenedata Gilbert( Umukandida wigenga) hamwe na Barafinda Sekikubo Fred nawe wigenga.
Diane Rwigara hamwe na Philippe Mpayimana, ni bamwe mu bari batangaje ko ibyangombwa basabwaga na komisiyo byari byuzuye nyamara mu isuzuma ry’ibyangombwa batanze ngo byagaragaye ko hari ibituzuye birimo nko kuba hari bamwe mu babasinyiye batabarizwa mu turere bagomba kuba babarizwamo hamwe n’utundi tuntu duke ngo tudakanganye.
Gutangaza burundu cyangwa se bidasubirwaho abakandida bazaba bemejwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ko aribo bagomba kuzahatanira intebe y’umukuru w’Igihugu bizakorwa tariki 7 Nyakanga 2017 mu gihe abatanze kandidatire zifite ibyo zibura bahawe iminsi itanu ngo babe babyujuje.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com