Gakenke: Gitifu nyuma yo gufungurwa yasezeye ku mirimo ye
Kansiime James, Gitifu w’akarere ka Gakenke nyuma yo gufatwa agafungwa ariko akaza gufungurwa kuko habuze ibihamya byatuma akomeza gufungwa, nyuma y’iminsi micye afunguwe yeguye ku mirimo ye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo Kansiime James wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe gito afunguwe kuko yari yatawe muri yombi na Polisi ariko habura ibimenyetso bihagije byatuma akomeza gufungwa.
Hitimana Telesphore, Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Gakenke yemereye intyoza.com amakuru y’Iyegura ry’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ko ari ukuri.
Yagize ati:” Niko byagenze, iyo nkuru ni impamo. Ubwegure bwe yabutanze, inama y’inama njyanama turateganya ko izaterana vuba bitarenze kuri uyu wagatanu kugira ngo twemeze ubwegure bwe.”
James Kansiime, ubwo yatabwaga muri yombi na Polisi y’u Rwanda yri kumwe na bagenzibe aribo; Murenzi Augustin ushinzwe ibidukikije mukarere, Ntawiniga Michel ushinzwe ibijyanye no kwita ku gusana imihanda mu karere, Ntirenganya Epimaque ushinzwe iby’amashanyarazi mukarere hamwe na Janvier Uwamahoro ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Gakenke bose urukiko rwategetse ko barekurwa.
Kansiime James na bagenzi be 4 nawe wa gatanu, bari batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 bahita bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, Isomwa ry’urubanza rwafatiwemo umwanzuro usaba ko Kansiime James na bagenzi be bahita barekurwa ryabaye kuwa gatanu tariki 23 Kamena 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com