Kamonyi: Ihererekanya bubasha ryasize Meya wasezeye yikomye abamubeshyeye
Udahemuka Aimable, wari umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi akaza kwegura k’ubushake bwe, ubwo yakoraga ihererekanya bubasha n’uwamusimbuye, yatangaje ko ibyakurikiye nyuma y’iyegura rye byaba ibyavuzwe, ntaho bitaniye n’Imijugujugu umuntu akurikizwa agiye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 ahagana saa kumi n’iminota 10 nibwo hatangiye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Udahemuka Aimable wari umuyobozi w’Akarere hamwe na Thadee Tuyizere usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ariko ubu akaba yabifatanije no kuba umuyobozi w’Akarere w’umusigire cyangwa se w’Agateganyo.
Udahemuka Aimable, yagize ati:” Neguye ku mpamvu zanjye bwite, impamvu z’umuntu bwite ziba ari bwite nyine. Ibyatangajwe hamwe n’ibyavuzwe bitandukanye n’ibyo njyewe nanditse mu ibarwa negura. Gusa biriya bibaho ku isi, mbifata nk’uko umuntu yagukurikiza imijugujugu ugiye.”
Udahemuka, mu buryo buziguye yikomye abantu bose atatangaje amazina yabo bamukurikije amagambo avanze no kuvuga impamvu zishingiye ku kwegura kwe, impamvu we yavuze ko zidafite aho zihuriye nizo we bwite yatangaje mu ibaruwa yanditse yegura. Avuga ko yabeshyewe, byabaye nko ku mwibasira.
Yashimye abantu bose mu byiciro bitandukanye by’imirimo babarizwamo uburyo bakoranye, ariko by’umwihariko ashimira abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge. Yibukije ko habaye hari n’ikitaragenze neza mu gihe cy’umwaka n’amezi ane yamaze kitabarwa gusa kuri we kuko yari afite abo bafatanyaga mu kuyobora, yibutsa ko rero kibaye gihari abasigaye bazafatanya bakagikosora.
Udahemuka, yatumye kandi kuri Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi ko niba hari inama yaba yaramugiriye kenshi nta zikurikize ngo bamubwire ko ko ubu wenda azazikurikiza mu mirimo yindi agiyemo, gusa na none yavuze ko abantu batabura guhura, ko bazakomeza gufatanya mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba ari nawe wasigaye ku mwanya wa Meya w’agateganyo, yashimiye Udahemuka Aimable uburyo bakoranye ndetse amwizeza ko bazakomeza gukorana no kubaka Igihugu mu buryo butandukanye.
Nyirinyange Odette, umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi wungirije niwe wahagarikiye iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’abakozi batandukanye bakora mu karere, yashimiye Mayor Udahemuka weguye ku mirimo ye kandi ku bushake. Avuga ko mu by’ukuri ubonye ibyo wemeye cyangwa se wiyemeje utabigeraho, mu gihe wafata umwanzuro wo kwegura ku bushake ngo nabyo wakagombye kubishimirwa, yasabye abakozi muri rusange gukorana umurava bagaharanira iterambere ry’akarere n’iry’Igihugu muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com