Nta munyamakuru wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora mbere ya NEC-Charles Munyaneza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, atangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe muri kanama 2017 nta munyamakuru numwe ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyavuye mu matora mbere yuko iyi Komisiyo ibitangaza.
Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora ubwo yaganiraga n’intyoza.com kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2017 yahamije nta guca ku ruhande ko mu gihe cy’ibarura ry’amajwi mu itora rya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda riteganijwe, ko nta munyamakuru numwe wemerewe gutangaza iby’ibarura ry’amajwi cyangwa se ibyavuye mu cyumba cy’itora mbere yuko iyi komisiyo ibitangaza.
Munyaneza, atangaza ko uburenganzira bwo gutangaza ibijyanye n’amajwi ndetse n’ibarura biri mu maboko ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora gusa. Ibi ngo ni murwego rwo kudateza ibibazo n’imyumvire itandukanye mu baturage kuko ngo imibarire y’umunyamakuru ishobora kuba itahura n’iby’abakozi b’iyi komisiyo cyane ko ngo ntawe ushobora kumenya ibibera kuri buri biro by’itora hirya no hino mu gihugu bitewe nuko ntawe uhafite abamuhagarariye hose, ikindi kandi ngo akaba nta tegeko ribimuhera uburenganzira.
Agira ati:” Iyo utangiye gutangaza amajwi wagiye mu biro by’itora icumi cyangwa 15 mu biro by’itora ibihumbi bibiri n’ibindi, ushobora guteza confusion( gushyira abantu mu rujijo) abaturage bagafata ibyo kandi urwego rubishinzwe mu rwego rw’amategeko ku bitangaza ari Komisiyo y’amatora. Twirinda rero ikintu cyatera urujijo mu baturage cyane cyane ku byavuye mu matora kuko bishobora gutera ikibazo muri rusange ku bijyanye n’umutekano ndetse n’abakandida ubwabo. Mu gihe wowe watangaje ibi uri umunyamakuru mbere yuko twe tubitangaza, ugasanga igihe tubitangaje wenda binyuranye nibyo ugasanga umuturage niwe uhuye n’urujijo, Abanyamakuru bagomba gutegereza ko dutangaza byaba iby’agateganyo byaba ibya burundu.”
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe tariki ya 3 ku banyarwanda baba hanze bagomba gutora, ateganijwe kandi tariki ya 4 ku banyarwanda baba mu gihugu bagejeje igihe cyo gutora bujuje ibyangombwa.
Abakandida bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu guhatanira kuyobora u Rwanda ni; Perezida Paul Kagame, umukandida wa RPF-Inkotanyi, hari Dr. Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, hakaba kandi Mpayimana Philippe umukandida wigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com