Perezida Trump na putine babonanye mu ibanga, aho babonaniye ntihazwi
Mu gihe cy’inama yakoraniyemo ibihugu 20 by’ibihangange ku isi G20, inama yabereye mu gihugu cy’ubudage, hamenyekanye ko Perezida Trump wa Amerika yahuye mu buryo bw’ibanga ubugira kabiri na mugenzi we Putine w’u Burusiya, aho bahuriye naho bahagize ibanga.
Nyuma y’uko Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika abonanye bwa mbere na mugenzi we Putine w’Uburusiya mu gihe harimo haba inama y’ibihugu by’abihangange ku Isi G20, bongeye kubonana bwa kabiri mu buryo bw’ibanga.
Aho aba bakuru b’ibihugu, Trump na Putine bahuriye ntabwo hazwi, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika nabyo ntabwo biratangaza ibyavugiwe muri uyu mubonano. Perezida Trump, ahakana ko uyu mubonano wo mu ibanga wabaye akavuga ko ari “Inkuru z’impimbano”.
Umubano wa Perezida Trump hamwe na mugenzi we Putine, urimo gukorwaho iperereza bishingiye ku makuru yavuzwe ko mu gihe cy’amatora ya Amerika ubwo Trump yazaga no kuyatsinda yaba yarabifashijwemo na leta y’Uburusiya.
Ubwo kandi aba bakuru b’ibihugu bari mu budage mu nama ya G20, amakuru dukesha BBC avuga ko baganiriye, Trump yatangaje ko mubyo baganiriye harimo ko yahase ibibazo Perezida putine ku bivugwa ko uburusiya bwaba bwarivanze mu matora ya Amerika byanaviriyemo Trump kuyatsinda, yatangaje ko Perezida Putine yabihakanye.
Ibyavuye mu mubonano wa kabiri wagizwe ibanga hagati ya Trump na putine, byaba byarashyikirijwe abakozi bo mubiro bya trump bikozwe nawe ubwe kuko mu gihe babonanaga nta mukozi numwe mu bamufasha wari uhari.
Ubwo Putine yabazwaga ku byavuzwe ko igihugu cye cyaba cyaragize uruhare mu matora ya Amerika, yasubije ko ibyo ari ibinyoma bikwirakwizwa n’abadashaka umubano mwiza hagati y’ibi bihugu. Putine yatangaje kandi ko abakora ibi bahemukira igihugu cy’uburusiya.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com