Ikoranabuhanga mu gusaba Serivise zo gusuzumisha ibinyabiziga ryatangijwe
Mu kwezi kw’Ukuboza 2016, Ishami rya polisi y’u Rwanda ryatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikomatanye rizifashishwa mu mirimo yo gucunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kunoza serivisi zose zihabwa abaturage.
Iri koranabuhanga rikubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo: Guhana ibyaha byo ku muhanda; gufata ku muhanda ibinyabiziga bishakishwa, gukora iperereza ku mpanuka zo mu muhanda; gutanga serivisi mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’ibindi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko hari hashize iminsi itari mike, hifashishwa ikoranabuhanga rijyanye no guhana ibyaha bikorerwa mu muhanda; gufata ku muhanda ibinyabiziga bishakishwa ndetse no gukora iperereza ku mpanuka zo mu muhanda.
Yakomeje avuga ko ubu, ikoranabuhanga rifasha mu gutanga serivisi zijyanye no mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga naryo ryarangiye. Yagize ati:”Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, abashaka gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuwa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, batangiye gusaba iyo serivisi banyuze ku rubuga Irembo.
CIP Kabanda yavuze ko umuntu ukeneye iyi serivisi ashobora gukoresha telefoni ye igendanwa cyangwa se mudasobwa.
Yagize ati:” kuri terefone, ushaka iyi serivisi ajya ahandikirwa ubutumwa maze agakurikiza amabwiriza akurikira: yandika *909#, ururimi, serivisi 22 (gusuzumisha ikinyabiziga), guhitamo ikigo cyangwa umuntu kugiti cye, niba ari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri, nimero y’imodoka(plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika), wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, kwakira ubutumwa ( itariki, isaha, nimero y’umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe).
Kuri mudasobwa ho, ujya ku rubuga rwa www.irembo.gov.rw, guhitamo serivisi, gutoranya serivisi za Polisi, gusaba umunsi wo kujya gusuzumisha ikinyabiziga, niba ari ubwa mbere cyangwa ugarutse, umuntu ku giti cye cyangwa ari ikigo, nimero y’ikinyabiziga (plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, kwandika itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika) wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, ubutumwa ( itariki, isaha, umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe)”.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko, ari uburyo bwiza kuko abashaka serivisi zo gusuzumusha ibinyabiziga batazongera gutonda imirongo kuri banki, kuko bazajya bishyura amafaranga bakoresheje terefoni zabo (mobile money), ndetse bigatwara igihe gito.
Mu gihe hagize ushaka ibindi bisobanuro yahamagara nimero ya 9099 agafashwa ku bindi bigendanye n’iyi serivisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com