Umurava n’ishyaka yagize byamugejeje ku kuba Depite nubwo bitari byoroshye
Ku myaka 23 y’amavuko, Jonh Paul Mwirigi, umunyeshuri muri Mount Kenya University muri Kenya, yatorewe kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, azahagararira agace ka Igembe y’amajyepfo avukamo.
Jonh Paul Mwirigi, umunyeshuri w’umunyakenya w’imyaka 23 y’amavuko, yiga muri iniverisite ya Mount Kenya, yatsinze amatora amuha kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, azahagararira agace ka Igembe y’amajyepfo avukamo.
Mwirigi, kugera kuri uru rwego rwo kuba Depite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya aho ndetse gutsinda kwe byakoze ku mitima y’abatari bacye, yanyuze inzira imugoye, byari inzira y’inzitane kuri we bitewe n’ubushobozi bucye yari afite mu kwiyamamaza kwe.
Paul Mwirigi, umusore ubaye intumwa ya rubanda akiri muto, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yarahagorewe cyane, yagendaga n’amaguru asanga abaturage mungo abasaba kumugirira icyizere bakazamutora.
Mu gihe yazengurukaga uduce dutandukanye asura abaturage, abagezaho imigabo n’imigambiye ngo bazamutore, yaje kugirirwa impuhwe na bamwe mu bamotari biyemeza kujya bamujyana aho agiye kureba abaturage abagezaho imigabo n’imigambi bye, imyitwarire ye ndetse n’uburyo yasobanuraga gahunda ye byakoze ku mitima y’abatari bacye bituma agirirwa icyizere.
Kuwa gatatu tariki ya 9 Kanama 2017 ubwo ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa by’agateganyo, Mwirigi yatangajwe ko yatsinze amatora agahigika abo bari bahanganiye uyu mwanya, abamushyigikiye batangiye kubyina intsinzi mu byshimo byinshi.
John Paul Mwirigi, yabwiye Daily Nation yo muri Kenya ko akiri mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu aribwo yatangiye kugira indoto zo kuzicara mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, agahagararira rubanda.
Mwirigi, yagize ati” Natangiye kugira inzozi zo kuzaba umudepite ubwo nigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Kirindine Day secondary school. Nkimara gutangira kubyiyumvamo nahise negera inshuti zanjye zigaga kuri iki kigo maze mbasaba gutangira kunshigikira ku buryo nziyamamaza muri 2017.”
Yagize kandi ati” N’ubundi mu mashuri nizemo ndetse no mu gace mvukamo abantu bakunze kungirira icyizere bakampa kubayobora.Kuva nkiri muto nakundaga kumva ibibazo by’abaturage maze nkura numva nshyize imbere kuvuganira no guhindura ubuzima bw’abaturage.”
Depite Paul Mwirigi, ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi bavukana ku babyeyi bombi, asanzwe abana n’umuryango we, avuga ko nta butaka asigaranye kuko ubwe yasabye ababyeyi be ko babumuha maze arabugurisha kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza. Mwirigi nubwo yari afite benshi bahanganiye uyu mwanya, yatowe ku majwi 18 867 mu gihe Rufus Miriti umwe mubo bari bahanganiye uyu mwanya bikomeye yatowe n’abantu 15 411.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com