Gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri Njye-Perezida Kagame
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye mu kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 yatorewe, yahamirije abanyarwanda ko aterwa ishema no kubakorera.
Perezida Paul Kagame, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda watowe n’abanyarwanda ngo yongere abayobore muri manda y’imyaka 7 iri imbere, kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 ubwo yafataga ijambo nyuma y’indahiro yakoreye imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bari bitabiriye uyu muhango yahamirije abanyarwanda ko Kongera kubakorera ari ishema kuri we.
Perezida Kagame yagize ati” Gukomeza kubakorera, Ni ishema ryinshi kuri Njye.” Yababwiye kandi ko by’umwihariko abashimira ku cyizere bongeye kumugirira bakamutorera kongera kubayobora muri iyi manda y’imyaka 7 yarahiriye none.
Yagize ati” Banyarwanda, nagira ngo by’umwihariko mbashimire, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko; ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yanyu.”
Yashimiye kandi abanyarwanda uburyo bitabiriye ibirori by’irahira rye, ababwira ko atari ibye gusa ko ahubwo ari ibyabo bose. Yagize ati” Nagira ngo rero mbanze mbashimire ukuntu mwitabiriye ibi birori, n’ubundi ni ibyacu twese.”
Umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame witabiriwe n’imbaga y’abanyarwanda batari bacye baturutse impande z’Igihugu no hirya no hino ku isi, uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, abakuru ba za Guverinoma hamwe n’abahoze bayobora ibihugu bose hamwe basaga 20, ibintu bitari byarigeze bibaho mbere, wanitabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro banyuranye baturutse mu mpande z’Isi yose.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com