Ruhango-Ntongwe: Berekanye urugero rw’umuyobozi mwiza mu Nteko y’abaturage
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hashyizweho umunsi abayobozi basanga abaturage mu midugudu bakaganira, umunsi wa kabiri wa buri cyumweru nyuma ya saa sita, abayobozi b’inzego zibanze mu murenge wa Ntongwe berekanye ubufatanye mu kwitabira inteko z’abaturage aho ndetse badasigana n’abo bashakanye.
Mu gihe ubuyobozi bumanuka bukegera abaturage, buri wa kabiri w’icyumweru nyuma ya saa sita bugamije kuganira nabo, kubafasha gukemura ibibazo no kuganira kuri gahunda za Leta zitandukanye, mu murenge wa Ntongwe ho mu karere ka Ruhango abayobozi mu nzego zibanze berekanye ko barangwa n’ubufatanye mu kwitabira inama aho ndetse batanasigana n’abo bashakanye iyo bitabiriye inteko y’abaturage.
Ubufatanye bw’aba bayobozi, kudasigana n’abo bashakanye, bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko ibi aba bayobozi bakora kuva kuri komite y’umudugudu no mu kagari bashyize hamwe ndetse bari kumwe n’abo bashakanye, ibi ngo birushaho gutuma baha agaciro gakomeye inteko y’abaturage.
Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati” Ntako bisa kubona abayobozi bashyize hamwe, ubabona bose mu nteko, kubona rero bazanye n’abo bashakanye ntako bisa. Ubwose wowe muturage wabona koko bagiye mu nama ugasigara, twumva ari iby’agaciro, ahubwo bituma nudafite akabaraga atsindagira kuko n’abayobozi baba babihaye agaciro.” Akomeza avuga ko iyo abayobozi bagaragaje ko bahaye ikintu agaciro ndetse bagafasha n’umuturage kucyumva arakitabira.
Annonciata Kambayire, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, aganira n’intyoza.com, yatangaje ko nubundi icyo basaba abayobozi ari ugushyira hamwe, gukorera hamwe mu nyungu y’umuturage, gufasha umuturage kumva neza gahunda za Leta no kuzishyira mu bikorwa. Avuga kandi ko iyo umuyobozi yazanye n’uwo bashakanye biba ari byiza, ko bibafasha ndetse bikorohereza umuryango mu gushyira mu bikorwa ibyo usabwa cyane ko nubundi ngo imihigo ari iy’Umuryango.
Yagize ati “Iyo abayobozi bari hamwe, iyo ibyemezo n’ingamba babyumviye hamwe byoroha gushyirwa mu bikorwa, kuba kandi umuryango wazana mu nteko nk’umugabo n’umugore nabyo biba byiza kuko nubundi umuhigo uba uw’umuryango, ko rero ibivugiwe mu nama bafatanya kubishyira mu bikorwa no kwibukiranya buri umwe agafasha undi.” Ibi kandi ngo binaha umuturage kurushaho guha agaciro inama ndetse bikanamubera urugero rwiza.
Muri iyi nteko y’abaturage yabereye mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Ntongwe kuwa 22 Kanama 2017, Kambayire yabwiye abaturage ko nk’abayobozi babafitiye umwenda, ushingiye ahanini ku kubegera no kubakemurira ibibazo. Avuga ko binyuze muri uku kubegera banasabwa gufatanya, ko kandi mu bufatanye bw’abayobozi n’abaturage nta nakimwe kizananirana.
Kambayire, yashimiye abaturage kuba baritabiriye neza amatora kandi bagatora neza. Kuba Perezida paul Kagame watowe n’abaturage yarabasezeranije ko ibyo yabagejejeho bizikuba kenshi muri iyi manda y’imyaka irindwi yongeye gutorerwa, uyu muyobozi yasabye akomeje aba baturage gushyira hamwe bagafasha Perezida Paul kagame bitoreye mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ibyo yabemereye, avuga ko mu gushyira hamwe byose bizoroha kandi ko bizagerwaho nta kabuza.
Inteko z’abaturage zashyizweho, ziba buri wa kabiri w’icyumweru nyuma ya saa sita. ni gahunda y’igihugu cyose, ni inama abayobozi batandukanye bamanuka bakaganira n’abaturage, bakabafasha gukemura ibibazo kandi bakanaganira kuri gahunda zitandukanye za Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com