Karongi: Inzego zitandukanye, Ababyeyi hamwe n’Abarezi bahagurukiye ugutwita kw’Abangavu
Mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda, Abana batatu b’abakobwa muri uyu mwaka wa 2017 batewe inda, babiri muribo ishuri barariretse mu gihe umwe yarikomeje, ubuyobozi butandukanye, ababyeyi n’abarezi bahagurukiye ikibazo cy’izi nda ziterwa aba bana b’Abakobwa.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Karuranga, Ababyeyi n’Abarezi b’abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherereye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Ruganda, ku itariki 11 Nzeli 2017 bunguranye ibitekerezo, banafatira hamwe ingamba zo gukumira inda ku bana b’abakobwa baryigamo.
Muri iri shuri, abana batatu b’abakobwa batewe inda muri uyu mwaka. Nyuma yo kubyara, babiri muri bo baretse ishuri; uwa gatatu (wiga mu mwaka wa gatandatu wisumbuye) arakiga.
Abayobozi b’izi nzego baganirije abanyeshuri baryigamo ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakwirinda ibishuko bishobora kubaviramo gutwara inda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, izo nzego zanzuye ko mu bishobora gutuma abangavu batwara inda harimo ukudohoka kw’ababyeyi mu bijyanye no kubaha uburere bwiza, ukudohoka kw’abarezi mu gukurikirana imico n’imyifatire yabo; hakiyongeraho ukwifuza kw’ibintu kw’abanyeshuri bamwe na bamwe.
Mu butumwa bwe, Mukashema yasabye ababyeyi n’abarezi bari aho kwita ku nshingano zabo zo kurera neza, kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, kubagira inama yo kwirinda kwifuza bakanyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera no kwirinda ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.
Yagize ati,”Igihe abana bari mu biruhuko bitabwaho n’ababyeyi n’ababarera. Iyo bari ku ishuri, abarezi ni bo babashinzwe; ariko na none impande zombi zigomba guhanahana amakuru ku myitwarire y’umwana hagamijwe gufatanya kumurera neza.”
SP Karuranga, yabwiye abari aho ko umuntu wese usambanyije umwana; ni ukuvuga umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ingingo yacyo ya 190 ivuga ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.
Yabwiye abo babyeyi n’Abarezi ati,”Mufite inshingano yo guha uburere bwiza aba bana, kubatoza imico mbonera no kubarinda icyakwangiza ahazaza habo. Muri gahunda zanyu mugomba kugena igihe cyo kuganira na bo mukababwira ibishobora kubashyira mu bibazo n’uburyo babyirinda.”
Yavuze ko Polisi irimo gukorana n’izindi nzego kugira ngo abateye inda abo bana batatu bafatwe.
Yabwiye abo banyeshuri ati,”Bamwe mu bana b’abakobwa bareka ishuri bitewe no gutwara inda. Gutwita bijyana n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA. Uburyo bwonyine bwo kwirinda ibyo byose ni ukwirinda ubusambayi, kunyurwa n’uko muri no kubahiriza amabwiriza y’ishuri.”
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yababwiye (Abanyeshuri) ko kunywa ibiyobyabwenge byatuma bishora mu ngeso mbi no gukora ibyaha bitandukanye; bityo abasaba kwirinda kubyishoramo; ahubwo bagatanga amakuru y’ababikoresha, ababinywa n’ababicuruza.
Yababwiye ko umuntu ufite amakuru yerekeye ihohotera ryakorewe umwana ayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi imwegereye, cyangwa agahamagara nimero za telefone zitishyutrwa: 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com