Kamonyi: Imvura ikoze amahano, ubuso bwa Hegitari 50 nta gisigaye, imihanda n’inzira byafunzwe
Kuri uyu mugoroba, ahagana i saa kumi nimwe nibwo imvura idasanzwe ikukumbye imyaka yari ihinze mu gishanga cya bishenyi, yafunze imwe mu mihanda abantu n’ibinyabiziga babura uko bambuka, abasangaga imiryango yabo bamwe byari amarira.
Imvura idasanzwe iguye kuri uyu mugoroba wa tariki 17 Ukwakira 2017 yangije byinshi birimo imyaka y’abaturage yari ihinze ku buso bwa Hegitari zisaga 50 mu gishanga cya bishenyi kigabanya imirenge ya Runda na Rugarika.
Abaturage bahinze muri iki gishanga bararira ayo kwarika nyuma yo gusanga ibigori bari barahinze nta nakimwe bari buramure mu gihe byari bimaze kumera ndetse bavuga ko uko byagaragaraga bari kuzabona umusaruro uruta iyo bigeze babona mu bihe byashize.
Fokasi Habyarabatuma, umuhinzi akaba umunyamuryango wa Koperative Ubumwe twiteze imbere yari yarahinze ibigori muri iki gishanga, yabwiye intyoza.com akababaro batewe n’ibyago bakururiwe n’iyi mvura, agira ati” Twari twarateye ibigori, twari twiteze umusaruro ushimishije. Kuri uyu mugoroba duhuye n’ikiza cy’imvura, umwuzure uraduteye, duhuye n’igihombo gikabije kuko byose byarengewe, byagiye nta gisigaye.”
Habyarabatuma, hamwe n’abandi bahinzi bafatanije bifuza ko Leta yahita ibagoboka kuko n’ubundi ngo babonaga ifumbire n’imbuto mu buryo bwa Nkunganire, bityo ngo bahise bagobokwa byabafasha guhita batera nibura bagafatirana igihe cy’ihinga.
Iyi mvura yaguye, yabanje gufunga umuhanda wa kaburimbo urenze gato isoko rya Bishenyi kuri Sitasiyo ya Esanse ihari ku buryo hari n’abagiye kuzenguruka umuhanda wa Gihara nkoto batinya kurara nzira, umuhanda wambuka ujya Rugarika uva Bishenyi ari nawo wambukiranya iki gishanga wari wafunzwe ndetse warengewe ku buryo nta wambukaga, n’imodoka y’ikamyo yagerageje kwambuka yaguyemo.
Abakarani ngufu bamwe mu bakorera bishenyi babwiye intyoza.com ko nubwo nta wifuza ikibi ariko ngo bamwe bahakoreye amafaranga batajya bakorera mu yindi minsi kubera guhara amagara bagaheka abantu, bamwe mu baturage cyane abagore bataha Rugarika bari babuze uko bambuka ngo batahe amarira kuri bamwe yari yose no kubona icyo bavuga bigoye.
Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda wahise ajya aho iki kiza cyangije ibitari bike, yatangarije intyoza.com ko iyi mvura yaguye idasanzwe, ko yangije imyaka y’abaturage yari ihinze ku buso bwa Hegitari 50 z’igishanga cya Bishenyi. Yabwiye intyoza.com kandi ko muri Raporo amaze kwakira mu murenge ayoboye, ko amazu umunani y’abaturage yagurutse, atangaza gusa ko imibare y’ibyangijwe n’iyi mvura itarakusanywa, nta muntu biratangazwa ko yaba yahitanywe n’iyi mvura.
Imvura iguye muri uyu mugoroba, itunguye benshi kuko itari yitezwe. Nubwo hari amarenga ko ishobora kugwa kuko hakomeje kugaragara ibicu byayo, ibikorwa isize by’ubwangizi nta wabitekerezaga kuko ng n’iyaguye muri iyi mirenge ya Runda na Rugarika byagaragaraga atariyo yasiga amahano y’ibyabaye. Kugeza ku i saa mbiri n’iminota cumi kwambuka umuhanda ujya Rugarika uva Bishenyi nyari bikigora abatari bacye nubwo ubukana bw’amazi mu muhanda bwagendaga bugabanuka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Abahuye n’ibyo biza bihangane. Hakwiye kurebwa uko imivu y’amazi yayobywa kugira ngo atangiza imyaka n’ibindi bitandukanye.Na none kandi hakwiye gushyirwa imbaraga muri gahunda y’imirwanyasuri. Ndizera ko ba nyiri imyaka yatembanywe n’imvura bazatekerezwaho ku buryo bw’umwihariko.