Kamonyi: Urubyiruko mu mihigo rwakuye Akarere mu isoni
Imihigo y’urubyiruko yabaye kuri uyu wa Gatanu, yahesheje urubyiruko rwa Kamonyi umwanya wa mbere mu turere 30 tugize u Rwanda. Uru rubyiruko rwesheje Imihigo mu gihe ku rwego rw’Akarere mu mihigo iheruka kweswa kabonye umwanya wa 19 mu turere twose.
Mu mihigo y’urubyiruko ku rwego rw’uturere twose uko ari 30 tugize u Rwanda, Urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi muri iyi mihigo yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 rwahatambukanye umucyo. Rwesheje imihigo n’amanota 89,29%.
Urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi, mu kwesa imihigo rwakuye akarere mu isoni kuko mu mihigo iherutse kweswa imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kagize umwanya wa 19 mu turere 30 tugize Igihugu. Yari imihigo ya 2016-2017, mu mihigo ya 2015-206, aka karere kari gafite umwanya wa 13 mu turere 30.
Mu kwesa iyi mihigo y’urubyiruko 2016-2017 hanahigwa imihigo ya 2017-2018, Hanabaye imihigo y’Ibigo by’urubyiruko mu turere twose mu mwaka wa 2016-2017 aho aka karere kagize umwanya wa 24 mu turere twose n’amanota 54,61%.
Uretse Urubyiruko rw’akarere ka Kamonyi rwesheje Imihigo rukegukana umwanya wa mbere mu gihugu, Akarere ka Ruhango gaherutse gufata umwanya wa 28 mu mihigo y’uturere iheruka ya 2016-2017, kesheje Imihigo mu bigo by’urubyiruko, kafashe umwanya wa mbere n’amanota 91,59% mu gihe mu mihigo y’urubyiruko kafashe umwanya wa 9 n’amanota 79,71% mu turere twose. Akarere kabaye rusezererangabo mu mihigo y’urubyiruko ni akarere ka Nyanza kafashe umwanya wa 30 n’amanota 57,84%.
Dore uko urutonde mu kwesa Imihigo mu turere 30 ruteye:
Nyuma y’Imihigo y’urubyiruko, habaye n’imihigo mu bigo by’urubyiruko. Dore uko ibigo by’urubyiruko mu turere byakirikiranye:
Munyaneza Theogene / intyoza.com