Gicumbi: Gitifu w’Akarere n’abakozi babiri batawe muri yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru hamwe na babiri mu bakozi b’Akarere batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo hamwe no gukora inyandiko mpimbano.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bwana Bernard Bihezande hamwe na bwana Jacques Nkezurundi, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ndetse na Mukunzi Phocas nawe w’umukozi mu ishami ry’imiyoborere, yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa.
IP Gasasira yagize ati: Ayo makuru niyo, uwambere ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi witwa Bihezande Bernard, hakaba n’undi witwa Nkezurundi Jacques, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi, aba bombi bagashwe ku mugoroba w’ejo tariki ya mbere Ugushyingo 2017, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Byumba mu karere ka Gicumbi. Uyu munsi tariki ya 2 Ugushyingo 2017 hafashwe undi witwa Mukunzi Phocas, nawe ni umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, aho bicaye bakandika inyandiko bagaragaza ko hari ibikorwa bitandukanye byakozwe, iyo nyandiko ikaba yarasabaga ko akarere kakwishyura ibikorwa bitabayeho bifite agaciro ka Miliyoni icumi(10,000,000Fr) ariko baza kugira amahirwe macye inyandiko ifatwa amafaranga atarasohoka.”
IP Gasasira, yatangarije intyoza.com ko iyi nyandiko nayo ubwayo igize icyaha, kwicara ugahimba inyandiko, ko habaye ibikorwa kandi mu by’ukuri bitarabayeho, ni icyaha kihariye kivuga ku kwandika inyandiko irimo ibinyoma cyangwa se itavuga ukuri.
Ibyaha aba bakozi b’Akarere ka Gicumbi barimo na Gitifu wako bakurikiranyweho byose bihanwa n’amategeko nkuko IP Gasasira yabitangarije intyoza.com, nibyo bakurikiranyweho mu gihe ngo iperereza rikomeje aho ngo bagomba kugezwa imbere y’ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com