Igisirikare cya Zimbabwe gitangaza ko kitahiritse ubutegetsi
Igisirikare mu gihugu cya Zimbabwe gitangaza ko kitahiritse ubutegetsiUbuyobozi bw’Igisirikare cya Zimbabwe buyoboye igihugu muri ibi bihe, bwatangaje ko icyo bwakoze atari uguhirika ubutegetsi, ko Perezida Robert Mugabe hamwe n’umuryango we bamerewe neza, bacungiwe umutekano.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Zimbabwe, nyuma yo gufata Televiziyo y’Igihugu yatangaje ko barimo guhiga abategetsi ba hafi na Perezida Robert Mugabe bateje ihugu akaga mu mibanire ndetse no mu bukungu bwagiye bujya hasi cyane mu myaka ishize.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Zimbabwe, yatangaje kandi ko bahamagarira inzego z’umutekano zose gukorera hamwe. Major General Sibusiso Moyo, yatangaje ko umutekano w’umukuru w’Igihugu Robert Mugabe n’umuryango we urinzwe.
Perezida Robert Mugabe, nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo yahamagaye Jacob zuma, Perezida wa Afurika y’epfo amubwira ko ari amahoro.
Ibimodoka by’intambara bizengurutse Harare, umurwa mukuru w’Igihugu cya Zimbabwe. Igisirikare kivuga ko gishakisha abanyabyaha.
Kuva Zimbabwe yigenga ndetse Mugabe akajya ku butegetsi mu 1980 kugeza uyu munsi ubwo igisirikare gitangaza ibi. Ubukungu ndetse n’imibanire y’Igihugu n’ibindi byagiye bijya hasi cyane. Perezida Mugabe, ubu afite imyaka 93 y’amavuko ariko mu bihe bishize yakomeje kugaragaza kenshi ko atiteguye kurekura ubutegetsi.
Intyoza.com