• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Inteko ishinga amategeko yatoye ko “Gusebanya” bitaba icyaha kijyanwa mu nkiko mpanabyaha

Umwanditsi
December 28, 2017

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura iby’umushinga w’amategeko ahana ibyaha, yagaragaje ko gusebanya byashyirwa mu byaha bijyanwa mu nkiko mpanabyaha, ibi byatewe ishoti n’inteko ishinga amategeko.

Bihereye muri Komisiyo ya Politiki, uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu mu inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 28 ukuboza 2017, Abadepite batoreye ko “Gusebanya” bidakwiye gushyirwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Mu mushinga w’ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, harimo ingingo yateje impagarara mu batari bacye, ariko cyane mu itangazamakuru aho Minisitiri Evode Uwizeyimana yari yagaragaje ko ingingo ivuga ku gusebanya ikomeza kuba mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, aho ndetse muri uyu mushinga ibihano byari byazamuwe. Abanyamakuru n’amashyirahamwe yabo bifuje ko yajya mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano, uwakoze iki cyaha agahanwa ariko bitagiye mu nkiko mpanabyaha. Intumwa za rubanda zanzuye ko Gusebanya bitaba icyaha kijyanwa mu nkiko mpanabyaha, ko biba mbonezamubano.

Ubwo Minisitiri Evode yavugaga iby’uyu mushinga imbere y’inteko ishinga amategeko aho hari n’imvugo yakoresheje zitanyuze abatari bacye barimo abanyamakuru, byahagurukije benshi mu banyamakuru bamagana iki cyifuzo babikoze ku giti cyabo, banabinyujije kandi mu mashyirahamwe abahuza. Bakoze kandi inkuru zitandukanye bamagana ko Gusebanya byakomeza kuba mu byaha bihanwa n’amategeko mpanabyaha(Bijyanwa mu nkiko mpanabyaha). Igisubizo cy’inteko ishinga amategeko nta shiti ko cyanyuze benshi mu banyamakuru.

Ubwo imiryango ihuza abanyamakuru mu Rwanda, RMC ( Rwanda Media Commission) na ARJ( Association Rwandaise des Journalistes) bateguraga inama yahuje abanyamakuru basaga ijana, bagarutse cyane ku ngingo, iya 165, iya 254, 169 hamwe n’iya 257 zivuga cyane ku bihano biteganyirijwe uhamwe n’icyaha cyo gusebanya, birimo igifungo cyashoboraga kugera ku myaka 14 n’amamiriyoni y’ihazabu. Bamwe mu bayobozi b’iyi miryango bagaragazaga ko bafite icyizere ko icyifuzo cyo guhana Gusebanya mu nkiko mpanabyaha kitazatambuka.

Cleophas Barore, umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda-RMC yatangarije intyoza.com ati ” Dufite icyizere ko abo dushyikiriza ibitekerezo ni abantu bumva, bashobora kumva ishingiro ry’impungenge z’abanyamakuru, ikindi kandi dutekereza ko kuba ritarasinywa, kuba abanyamakuru bagenda bagaragaza ko hari intambwe igenda iterwa, ko bashyigikiye ko abakora ayo makosa bahanwa n’abanyamwuga, Cyaba ikibazo habaye hari abanyamakuru bavuga bati “OYA” biduhana, abavuga baragaragaza ko bashyigikiye guhanwa ariko bigakorwa mu buryo bw’abanyamwuga cyane ko hari urwego rubashinzwe kandi rusanzwe rubikora.”

Gonzaga Muganwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda-ARJ, nyuma y’iyo nama yabwiye intyoza.com ati ” Dusanzwe dufitanye imikoranire myiza n’inzego za Leta kandi akenshi bica mu biganiro, icyizere kirahari kubera ko izi ngingo mu mushinga w’itegeko zihabanye na Politiki Perezida wa Repubulika ateza imbere, zihabanye n’ibyo yiyemeje gukorera abanyarwanda, ikindi cyiza ni uko dufitanye amateka meza nawe, kubera ko ntabwo ari ubwa mbere haje itegeko ribi rireba itangazamakuru akarisubiza inyuma.”

Nyuma y’uko abadepite bagaragarije ko Gusebanya bitaba icyaha kijyanwa mu nkiko mpanabyaha ngo gihanwe hakurikijwe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko ahubwo kijyanwa mu byaha bihanwa hakurikijwe igitabo cy’amategeko mbonezamubano, abatari bake mu banyamakuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru bagaragaje ukwishimira iki cyemezo. N’ubwo iyi ngingo yagiye ivugwa cyane ndetse igahabwa uburemere, ikitwa ko ireba abanyamakuru, gusebanya ntabwo ari icyaha kijyanwa mu nkiko mpanabyaha kireba abanyamakuru gusa, si umwihariko kuri bo kuko ni icyaha kireba buri wese.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga