Kamonyi: Umuti ukarishye ushobora kuba uri kuvugutirwa abayobozi bataba aho bayobora
Madamu Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’amajyepfo atangaza ko ikibazo cy’abayobozi b’inzego zibanze mu karere ka Kamonyi batarara aho bayobora kandi biri mubyo basabwa kigiye kuvugutirwa umuti. Atangaza ko azahura n’ikibazo gikomeye umuyobozi wese uzafatwa atarara aho ayobora.
Aganira n’intyoza.com, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Mureshyankwano Marie Rose yatangaje ko niba hari abayobozi mu nzego zibanze batarara aho bayobora kandi babisabwa bashobora kuba barimo kwishyira mu bibazo.
Yagize ati ” Hari umuyobozi w’Akagari utaba mu kagari ayobora, iryo ni ikosa rikomeye cyane rishobora no ku mugiraho ingaruka zindi. Uzagaragarwaho ko ataba aho ayobora ikizakurikiraho muzakibona. Umuyobozi agomba kuba aho ayobora, yaba Umuyobozi ku rwego rw’Akarere, agomba kuba mu karere, yaba ku rwego rw’umurenge agomba kuba mu murenge ayobora, uwo ku rwego rw’akagari agomba kuba mu kagari ayobora ntabwo byemewe ko aba ahandi hantu hatari aho ngaho.”
Ikibazo cy’abayobozi b’inzego zibanze bataba aho bayobora mu karere ka Kamonyi bivugwa ko kiganje cyane mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari aho ngo usanga hari nk’umurenge abayobozi b’utugari bose bavuga ko baharara nyamara wabaza abaturage bakakubwira ko babeshya, ko bahagira ibyo bita “Ikibahima” bararamo iyo bumvise ko hari abayobozi basura aho bayobora.
Kuri iki kibazo cya bamwe mu bayobozi bataba aho bayobora kandi babitegekwa, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Madamu Alice Kayitesi yabwiye intyoza.com ati ” Bose barabizi ko ari amabwiriza, ni itegeko ko umuyobozi abana n’abo ayobora, aho babikora binyuranije n’amabwiriza hari ibihano biteganywa n’itegeko bibateganyirijwe. Abo twagenda tumenya ndetse tukabona amakuru yeruye, tukabikurikirana tugasanga aribyo kuko twarabibabwiye bihagije kandi barabisobanuriwe, ubwo hazageraho intambwe yo kubahana.” Uyu muyobozi akomeza atangaza ko hari abahamagawe bakihanangirizwa.
Abanyamaganga Nshingwabikorwa b’utugari nubwo batungwa intoki kurusha abandi, hari na bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bayobozi bavugwa mu kutarara aho bayobora, bagira inzu bita “Ikibahima” benshi bakoresha nk’iturufu yo kwereka abayobozi ko baba aho bayobora. Bamwe muri aba ngo bacunga amasaha akuze kubera kugira uburyo bwo kugenda(Transport) bagataha mu ngo zabo. Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko iyo biyambaje aba bayobozi batababona, iyo hari ikibaye aho bayobora bakibona kuko bakibwiwe ariko badashobora gutabara nk’abahibereye uretse ngo guhita bareba abo bahamagara muzibanze bakabasaba kwihutira kwa kanaka kureba ikibaye no kubabwira uko bimeze ubundi nabo ngo bagatanga Raporo nk’abahari.
Munyaneza Theogene / intyoza.com