Kamonyi: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi i Kayenzi biyemeje gukura mu nzira ikibazo cy’abatagira Mituweli
Ikibazo cy’abatagira Mituweli mu murenge wa Kayenzi cyahangayikishije abanyamurwango ba RPF-Inkotanyi muri Kongere ku rwego rw’umurenge yabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2018. Ngo ntibakomeza kuvuga ko bashyigikiye Perezida Kagame kandi bakibona abadashobora kwivuza kubwo kutagira Mituweli.
Kongere y’umuryango RPF – Inkotanyi mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 yasize abayitabiriye bahigiye guca burundu ikibazo cy’abatagira ubwisungane mu kwivuza. Bahurije ku kuba imbaraga z’umuryango RPF zisumbye kure kumva ko hari abanyamuryango cyangwa umuturage wa Kayenzi udafite Mituweli.
Abatuye umurenge wa Kayenzi badafite Mituweli barasaga ibihumbi bitanu, bangana hafi na 22% badashobora kwivuza nta Mituweli. Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahigiye kuba ku isonga mu gutanga Mituweli no gufasha abadashobora kuyibona bose bakazamukira hawe mu rugamba rwo kubaka Kayenzi Nziza.
Abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’imirimo, baba abiborera ndetse n’abanyamadini bahurije mu kuba bagiye guhuza imbaraga nk’umuryango bakerekana ko bashyigikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rubereye umunyarwanda.
Tuyizere Thaddee, uhagarariye RPF-Inkotanyi(Chairman) ku rwego rw’akarere, yashimiye Abanyakayenzi ku bwitange bagira ndetse ngo icyo bashaka iyo bagitekereje bakigeraho. Yabibukije amagambo akomeye bakwiye kuzirikana. Yagize ati” Ntabwo mugomba kuvuga ko mushyigikiye Perezida Kagame ku munwa gusa, mugomba kubihamirisha ibikorwa byanyu mukora bifatika.”
Muri iyi Nteko, hashimiwe by’umwihariko abanyamuryango ku giti cyabo n’ibigo batanze neza umusanzu w’umuryango ariko kandi bakanakora ibikorwa by’indashyikirwa mu muryango, bahawe ibyemezo by’ishimwe. Intego y’iyi nteko yagiraga iti ” Dufatanije twubake Kayenzi twifuza.”
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko mu muco Nyarwanda gushima uwakoze neza ari ingenzi, ko kandi ngo ari n’ikimenyetso kimugaragariza ko ibyo yakoze bizirikanwa, ngo ni no kwereka abandi ko bakwiye gukora nk’uwashimwe ndetse bagaharanira gusumbya.
Mu kumurikira abanyamuryango ibikorwa bimaze kugerwaho n’ibiteganijwe, uhagarariye umuryango RPF-Inkotanyi (Chairman) mu murenge wa Kayenzi bwana Ndayizeye Janvier, yabwiye abitabiriye Inteko ko ibikorwa by’iterambere, Imibereho myiza, Ubukungu n’ibindi bamaze kugeraho babikesha ubufatanye n’inama nziza z’umuryango, ko hakiri urugendo rwo gukora byinshi byiza biruseho, ko imbaraga bafite n’ubushake bigomba kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza umunyakayenzi wese yishimira, ubushake n’ubushobozi ngo babyifitemo.
Iyi nteko y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Kayenzi, habayemo igikorwa cyo gutora umunyamuryango ujya muri komite y’umuryango mu mwanya wa Komiseri w’ubutabera utari ufite uwurimo.
Abanyamuryango bose bitabiriye iyi nama y’inteko rusange, bemeranijwe ko buri wese agiye gutanga imbaraga ze mu kugira umuturage utishoboye yishyurira Mituweli, hari n’abafite ubushobozi bahise biyemeza kwishyurira abagera muri 200 ngo nabo bagire uburenganzira mu kubona uko bagera kwa muganga mu gihe bahuye n’uburwayi, biyemeje kandi ko umwaka utaha bazajya barangiza ikibazo cya Mituweli kare ku buryo bashaka kujya bafata umwanya wa mbere mu bwisungane mu kwivuza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com