Kayonza: Nyuma y’iminsi 10 bashakishwa kubwo kwiba Moto, batawe muri yombi
Gatare Jean Bosco w’imyaka 22, Sebazungu Issa w’imyaka 24 na Cyiza Boy w’imyaka 18 y’amavuko, bafunzwe na Polisi kuva mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Gashyantare, sitasiyo ya Rukara nyuma yo gufatanwa moto ebyiri zari zaraburiwe irengero ku itariki ya ya 23 Mutarama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yatangaje ko, ku itariki ya 23 Mutarama 2018, sitasiyo ya Polisi ya Rugarama mu karere ka Gatsibo aribwo yakiriye ibirego ku ibura rya ziriya moto zombi, zikaba zari zibiwe mu murenge wa Rugarama.
CIP Kanamugire agira ati:” Moto RB 046 V y’uwitwa Gasekendi Emmanuel yavanywe iwe mu nzu naho RC 831 Y ya Kubwimana Victor yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ikaba yaribiwe aho yari yegetse ubwo yari mu kazi.”
Yakomeje agira ati:” Nyuma yo kwakira ibi birego, hatangijwe iperereza maze amakuru twakuye mu baturage agaragaza ko moto zibwe kiriya gihe zaba zihishe mu kagari ka Rukara, mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.
Ni mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Gashyantare 2018, Polisi ikorera mu murenge wa Rukara yatahuye aho ziriya moto zihishe, mu nzu Cyiza na Sebazungu babanamo, aba nabo bakaba baravuze ko bafatanyije na Gatare baturanye hafi aho kwiba izo moto. Aba basore uko ari batatu bakaba bibana mu isanteri y’ubucuruzi ya Rukara.
Kuri iki gikorwa, CIP Kanamugire yongeyeho ati:”Mu nzu Gatare abamo twahasanze umufariso baryamira n’igare nabyo avuga ko yibye ariko ba nyirabyo ntibaramenyekana; ubu bose n’ibyo bibye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje.”
Yagize kandi ati: “Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura barafashwe nyuma y’igihe kingana kuriya bibye, byatewe n’ubufatanye hagati ya Polisi, abibwe ndetse n’abaturage basangiye amakuru kandi ku gihe kuko zari zajyanywe kure”.
CIP Kanamugire yagize kandi ati: “Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa”. Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
intyoza.com