Radiyo Ubuntu butangaje(Amazing Grace) yahagaritswe kumvikana ku hutaka bw’u Rwanda ukwezi kose
Ikigo ngenzura mikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro-Rura, cyahagaritse Radiyo ubuntu butangaje igihe cy’iminsi 30 itumvikana ku butaka bw’u Rwanda. Iki gihano kiriyongeraho ihazabu yaciwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri.
Ikigo ngenzura mikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro -RURA, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gashyantare cyasohoye itangazo rihagarika mu gihe cy’iminsi 30 Amazing Grace Christian Radio kutongera kumvikana ku butaka bw’u Rwanda. RURA yasabye kandi iyi Radiyo kwishyura ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Radiyo Amazing Grace, yahawe igihe cy’iminsi 15 cyo kuba imaze kwishyura iyi hazabu ya Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti ya RURA iri muri banki nkuru y’u Rwanda. RURA yasabye ko kandi iyi Radiyo itambutsa ikiganiro ku murongo wayo isaba imbabazi abanyarwanda ku bw’ikiganiro cyatambutse kuri iyi Radiyo gitanzwe na Niyibikora Nicolas aho yibasiye bikomeye Abagore, ari nayo ntandaro yo gutegeka iyi Radiyo gufunga.
Iby’iki kiganiro gisaba imbabazi, Amazing Grace Christian Radio yahawe kuba yabikoze mu gihe cy’amasaha 12 ubundi ikishyiriraho ingufuri mu gihe kingana n’iminsi 30 yahawe. Ibi byose bigomba gutangira kubahirizwa uhereye igihe ubuyobozi bwa Amazing Grace Christian Radio buboneye itangazo rihagarika Radiyo.
intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
nonese Pr. nicolas we ntabwo yigeze akurikiranywa n’inzego zibishinzwe ngo abe yatabwa muri yombi?
cg we byarangiriye hariya