Kamonyi: Uwishe umuvandimwe we yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 rwaburanishirije mu ruhame uwitwa Havugimana Vincent ushinjwa kwica umuvandimwe we. Imbere y’imbaga y’aho yakoreye icyaha mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cya burundu.
Havugimana Vincent ushinjwa kwica umuvandimwe we Gasimba Simoni akoresheje igice cy’icupa, yazanywe n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa-RCS aho yakoreye icyana mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata ari mu mpuzankano y’iroza, umwenda ukunda kuranga imfungwa mu Rwanda, hari kuri uyu wa 27 Gashyantare 2018 ahagana ku i saa tanu n’iminota 50.
Ahagaze imbere y’urukiko, Havugimana yasomewe umwirondoro yemera ko ariwo, abazwa n’umucamanza niba yemera kuburana adafite umwunganira arabyemera, abazwa ku cyaha ashinjwa niba acyemera ati ” Yego ndacyemera.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura uko icyaha cyakozwe, buvuga ko Havugimana Vincent yishe umuvandi we witwa Gasimba Simoni mu ijoro ry’itariki 23 Ukwakira 2017 aho banyweraga inzoga. Bwasabye urukiko kandi ko bushingiye ku ngingo 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, rwakwakira ikirego rukanemeza ko gifite ishingiro.
Havugimana, amaze gutera igice cy’icupa uyu muvandimwe we munsi y’ibere ry’ibumoso ku mutima ngo yarahunze ariko abonye ko ngo ntaho yagera, nyuma y’iminsi ibiri tariki 25 Ukwakira 2017 yishyikiriza Polisi. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu butitaye ko yishyikirije Polisi ngo kuko icyaha yakoze yari afite kukirinda, yemwe ngo yajyaga no gutera uyu muvandimwe kiriya gice cy’icupa ahandi hatari mukico, ibyo yakoze rero ngo bigaragaza ko yabikoze abizi kandi abishaka.
Ubwo yahabwaga akanya ko kugira icyo avuga ku bihano asabiwe, yagize ati” Ndasaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano kuko si nabishakaga.” Nyuma yo guha buri ruhande ijambo, urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza ari tariki 16 Werurwe 2018 aho urubanza rwaburanishirijwe ku i saa tanu.
Umucamanza yabwiye abitabiriye urubanza ko kuruzana aho icyaha cyakorewe birimo no ku gira ngo bagire ibyo biga mu bijyanye no gukumira no kwirinda ibyaha. Yagize ati ” Kumena amaraso ni ikintu gikomeye, kwica umuntu sibyo, Mwirinde gukora ibyaha.”
Nyuma y’urubanza, umwe mu baturage waje kurwumva witwa Angelique Mukashyaka utuye uri Gihara yabwiye intyoza.com ati” Isomo nkuye mo ni iry’uko kurwana cyangwa urugomo ari bibi kuko bivamo no kwicana. Kubona nkurikirana urubanza rw’uyu wakoze icyaha, bitumye menya ukuri kw’amakosa yakoze n’uko nakwirinda gukora ibyaha nkanabikangurira abandi.”
Bagirubwira Pierre Claver atuye mu kagari ka Kabasanza gahana urubibi n’aka Gihara, agira ati ” Ubutumwa burimo nkuyemo ni ugutinya icyaha. Kuzana uwakoze icyaha aho yagikoreye biratwigisha, ni ugutanga isomo no kubandi. Gusa bazajya bazana indangururamajwi ku gira ngo n’uwinyuma yumve.”
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yagize ati ” Iyo bazanye umuntu kuburanira aho yakoreye icyaha, bidufasha mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha, kuko akenshi abantu bakora icyana ariko nti batekereza ku ngaruka zacyo, ku muzana rero ubona ko abaturage bahigira byinshi natwe nk’ubuyobozi bikatworohereza mu gihe twigisha, dukora ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha.”
Urubanza rurangiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda n’inzego z’Umutekano baboneyeho akanya ko kugirana inama n’abaturage, babakangurira kwirinda ibyaha n’ibisa nabyo, kwirinda icyatuma bashyamirana ahubwo ngo bagakangukira gutanga amakuru no kwirindira umutekano wo shingiro ryo gukora bakiteza imbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ni byiza kuba yaremeye icyaha ntarushye ubutabera, ibyo aribyo byose buriya arimo kwicuza icyatumye abikora. Bravo ku bugenzacyaha n’ubushinjacyaha ku kazi kakozwe ngo bigere aha.Ubucamanza kandi bwatekereje neza kujyana urubanza ahakorewe icyaha kugirango abahatuye bibonere inkurikizi z’icyaha kandi twizeye ko buzafata umwanzuro ukwiye.