Bishop Rugagi Innocent, umuvugabutumwa n’umunyabitangaza mu biganza bya Polisi
RPolisi y’u Rwanda yahamagaje Bishop Rugagi Innocent, umuvugabutumwa n’umunyabitangaza. Arabazwa ibifitanye isano no kunaniza ubuyobozi mu iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero.
Mu mukwabu umaze iminsi ukorwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali, insengero z’amatorero n’amadini asaga 700 zarafunzwe zizira kutubahiriza ibisabwa ngo abantu bazisengeremo. Urusengero rwa Bishop Rugagi Innocent ni rumwe muzafunzwe ku ikubitiro. Polisi y’u Rwanda yamuhamagaje ngo akorweho iperereza.
CP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye intyoza.com ati ” Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama mu buryo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Pastor Rugagi Innocent nawe n’umwe mubo Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza.”
Bishop Rugagi Innocent, ayobora urusengero rwitwa Redeemed Gospel Church ( ugenekereje mu kinyarwanda ni itorero ry’abacunguwe). Urusengero rwe rwo mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura ni rumwe muzahereweho zishyirwaho ingufuri mu mukwabo wo gufunga insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibyangombwa bisabwa.
Ifungwa ry’izi nsengero zisaga 700 mu mujyi wa Kigali zizira kutubahiriza ibisabwa, biherutse kwibazwaho na Perezida Paul Kagame ubwo abayobozi bakuru basaga 300 bari mu mwiherero wa 15 mu kigo cya gisirikare i Gabiro. Perezida Kagame yibajije niba zari robine ziha amazi abaturage cyangwa se niba zari inganda zibyarira umusaruro abaturage, ibi yabyise “Akajagari.”
Munyaneza Theogene / intyoza.com