Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura n’abandi bavugabutumwa b’amazina azwi batawe muri yombi
Abavugabutumwa batandatu b’amazina azwi cyane mu Rwanda, batawe muri yombi na Polisi. Aba bose, bakurikiranyweho kurwanya ububasha bw’amategeko.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 yatangaje ko ifite mu maboko yayo abavugabutumwa batandatu. Abatawe muri yombi ni ab’amazina asanzwe amenyerewe cyane mu ivugabutumwa hano mu Rwanda. Abo barimo; Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James hamwe na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel.
CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avugwa ku itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa bamwe muribo bazwiho ububasha mu gukora ibitangaza, yagize ati ” Nyuma y’aho hahagaritswe amasengero atujuje ibisabwa bigatahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda, bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko, Polisi yatangiye iperereza hamenyekana ababiri kw’isonga n’ibikorwa bigize icyaha bakoze.”
Yakomeje agira ati ” Muri ibyo byaha harimo: Gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko, kurwanya ububasha bw’amategeko. Mu babiri kw’isonga harimo: 1. Apostle Rwandamura Charles, 2. R. Pastor Nyamurangwa Fred, 3. Bishop Rugagi Innocent, 4. Rev Ntambara Emmanuel, 5. Pastor Dura James, 6. Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel. Abo uko ari batandatu(06) bakaba bakurikiranywe bari mu maboko y’ubutabera.”
Itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa uko ari batandatu, rimaze iminsi ibiri rivugwa ariko Bishop Rugagi akaba ariwe wavuzwe cyane. Muri iyo minsi ishize, Polisi ntabwo yari yagatangaje ko ariyo ibafite. Aba bose batawe muri yombi nyuma y’igenzura ry’insengero z’amatorero n’amadini byavuzwe ko bitujuje ibyangombwa.
intyoza.com