Inama y’Abaminisitiri yeretse umuryango usohoka benshi mu bayobozi ba REB
Abayobozi batanu mu kigo gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda-REB kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018 bahagaritswe ku mirimo yabo n’inama y’abaminisitiri. Ihagarikwa mu kazi ry’aba bayobozi rije nyuma y’aho iki kigo cyari kimaze igihe kitari gito cyifatirwa ku gahanga na benshi mu banyarwanda bagishinja imikorere idahwitse.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri Village Urugwiro, mu byemezo bitandukanye yafashe harimo n’icyo guhagarika abayobozi batanu mu kigo gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda-REB.
Abayobozi beretswe umuryango usohoka ni;
1) Dr. MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;
2) Dr. TUSIIME RWIBASIRA Michael: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department;
3) Bwana MUJIJI Peter: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division;
4) Bwana KAREGESA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance;
5) Bwana BAGAYA Rutaha: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit.
Iyirukanwa cyangwa se ihagarikwa ry’aba bayobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda-REB, rije mu bihe iki kigo cyinubirwaga n’abatari bacye kubera imikorere idahwitse yakomeje ku kivugwamo. Baba abarimu cyakoreshaga n’abakozi b’abanyabiraka bariraga, havugwaga imicungire mibi y’umutungo, amasoko, hari kandi kuba ibigo by’amashuri bigomba kubona ibitabo by’imfashanyigisho bihora birira, byari amaganya kugera n’aho hari abavuga ko bamaze imyaka isaga 2 bigisha isomo badafitiye imfashanyigisho n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com