Rusizi: Umuyobozi w’Akarere yatanze ubwegure muri Njyanama y’Akarere
Kuri iki cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 mu masaha ya mugitondo nibwo Harelimana Frederick wayoboraga Akarere ka Rusizi yatangaje ko yamaze kwegura ku mirimo ye. Impamvu zo kwegura kwe ngo ni bwite. Ubwegure yabushyikirije inama Njanama.
Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com muri iki gitondo cya tariki 13 Gicurasi 2018, Harelimana Frederick yahamije amakuru yo kwegura kwe. Avuga kandi ko nyuma yo gutanga ubwegure ku mirimo yo kuyobora Akarere ka Rusizi agiye gukomeza gufatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rwo gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati” Niko bimeze neguye ku nshingano narimo. Turakomeza gufatikanya n’abanyarwanda kubaka igihugu mu bundi buryo. Kandi turashima uko twafatanije kugera aho tugeze, ngashima kandi Ubuyobozi bw’Igihugu bwakomeje kudufasha.”
Gusezera ku mirimo yo kuyobora Akarere kwa Harelimana Frederick kuje nyuma gusa y’igihe kitanageze ku cyumweru uwari Meya wa Nyabihu na Meya we wungirije ushinzwe imibereho myiza beguye mu mirimo yabo, nta gihe kandi gishize nyobozi yose y’Akarere ka Ruhango ikuweho icyizere kuko muri Werurwe 2018 nibwo yakuweho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com