Kamonyi: Umwarimu afunzwe azira gukubita no gukomeretsa umuntu akamugira intere
Muhutu Emmanuel, umucuruzi akaba n’umwarimu wigisha ku ishuri ribanza rya Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi na Polisi. Ni nyuma y’uko ngo uyu Muhutu n’abavugwa ko ari abakozi be babiri bakubise bikomeye uwitwa Uwababili Jean Baptiste mu ijoro rya tariki ya 8 Gicurasi 2018 mu kabari ke kari hafi y’ikigo yigishaho.
Mu ijoro rya tariki 8 Gicurasi 2018 mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ku mazu y’ubucuruzi ya Muhutu Emmanuel usanzwe ari Umwarimu ku kigo cy’ishuri ribanza rya Ngoma, hakubitiwe umucumbitsi witwa Uwababili Jean Baptiste, yajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma ari intere.
Amakuru y’urugomo rwagiriwe uyu muturage, yemezwa n’ubuyobozi bw’Akagari ibi byabereyemo, buhamya ko umuturage yakubiswe bikomeye ndetse bamwe bakabanza gukeka ko yashizemo umwuka.
Dushimimana Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma yabwiye intyoza.com ati” Muhutu Emmanuel asanzwe ari umurezi mu ishuri ribanza rya Ngoma, asanzwe kandi afite akabari hafi aho, uwakubiswe yari amaze kunywera muri ako kabari ke akayoga bita “Urubetezi”, mu kukanywa ngo yanze kwishyura Muhutu baraserera, amuteza abakozi be barimo umwe umugurira ikawa, twe baduhamagaye batubwira ko umuntu yapfuye ahubwo.”
Akomeza agira ati” Nta kindi cyakurikiye, twagiye gufata abo bamukubise. Hari nijoro twari kumwe na Komanda na OPJ, abo twafashe barimo uwo Muhutu Emmanuel, dufata uwitwa Bisamaza Izayi usanzwe umugurira Ikawa, dufata n’uwitwa Sebazungu. Uwakubiswe yari indembe, ari muri Koma ambiransi niyo yaje kumufata I Ngoma, imujyana I Rukoma. Ntavuga, ntabwo aratanga ikirego, ntaravuga uko byagenze, ubwo amakuru dufite n’ubundi tuyahabwa n’abo twafashe.”
Muhutu Emmanuel, ku makuru intyoza.com yahawe n’abaturage ndetse akemezwa n’ubuyobozi ndetse burimo n’umuyobozi we ku ishuri(Diregiteri w’Ikigo yigishaho) ngo asanzwe agira imyitwarire itari myiza. Aherutse ngo no kubaga ihene zari zariwe n’imbwa azigaburira abantu, ashyikirijwe Polisi ngo yahise imurekura.
Gitifu w’Akagari yagize ati” Kugaburira abantu inyama z’ihene zariwe n’imbwa nibyo koko nta n’ukwezi kwari kwacamo, imbwa zariye amatungo ziryamo n’aye, kubera asanzwe afite akabari n’icyokezo yahise ajya kuzigaburira abaturage, twaramufashe tumushyikiriza Polisi, nyuma baramurekura tubajije batubwira ko babuze icyaha bamushinja, gusa n’ubundi asanzwe agira imyitwarire itari myiza.”
Murwanashyaka Donath, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngoma yagize ati” Muhutu Emmanuel, ntabwo ari mukazi, amakuru mfite ni uko ashobora kuba afunzwe akurikiranyweho ibijyanye n’urugomo.”
Akomeza ati” Mu kazi imyitwarire ntabwo navuga ngo ni byiza, akunze kuba mubigafu byinshi, mu makosa menshi, ni umuntu ugoye kuyobora, mu mikorere n’imikoranire ntagirwa inama, natwe aduteza ibibazo no hanze. Nk’iyo yagize ibigafu agaragaramo hanze natwe biduteza ibibazo, hari kenshi twagiye tumugira inama n’ubundi amaraporo ari aho ngaho, ata akazi akigira mu bucuruzi bwiwe.”
Murwanashyaka, avuga kandi ko Muhutu Emmanuel mu kudashoboka no kutumvikana kwe yafashe ifishe yamuhereyeho amanota y’imihigo akayica, akiyuzuriza ibye. Yafashe Foromireri z’imihigo ngo azijyana iwe murugo, ngo yagiye amusaba kuzigarura ariko ntabikozwe, ibi byose ngo yabitanzemo Raporo k’ushinzwe uburezi mu Murenge ndetse ngo byinshi muri ibi bibazo abizi neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
uwo mugabo ugira urugomo kd ari umurezi cg umwarimu ndumva ari ntacyo yatugezaho.akurikiranywe n’amategeko kd azaryozwe ibyo yakoze.
agomba kubyishyuzwa hakurikijwe itegeko.
murakoze