Kamonyi: Umudugudu wa Wimana utararanzwemo ibyaha muri 2017 wagororewe na Polisi y’u Rwanda
Abaturage 443 batuye mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2018 wahawe Umuriro ku baturage bose, wahawe Amazi, wubakirwa ibiro by’Umudugudu. Ni nyuma y’uko uyu Mudugudu uhize iyindi mu kutarangwamo ibyaha mu mwaka wa 2017.
Wimana, ni umwe mu Midugudu icyenda igize Akagari ka Bibungo ho mu Murenge wa Nyamiyaga, Ni Umudugudu wahize indi yose mu Karere ka Kamonyi mu kutarangwamo ibyaha mu mwaka wa 2017. Ibi byawuhesheje kugororerwana Polisi y’u Rwanda.
Wimana ugizwe n’ingo 104 ugaturwa n’abaturage 443. Wubakiwe ibiro by’Umudugudu na Polisi y’u Rwanda mu gihe ibikorwa bihuza abawutuye byaberaga mu gashyamba ndetse n’umuturage ushaka serivisi akagomba kujya mu rugo kwa Mudugudu. Uyu Mudugudu wahawe amazi meza ndetse buri rugo ruhabwa umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.
Emmanuel Masengesho, Umukuru w’Umudugudu wa Wimana yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Turanezerewe cyane, ibi ngibi twanabitekerezaga cyane kubera Perezida wacu Paul Kagame uturangaje imbere, utagira icyo atwima. Ibyo twakoze tubikesha gushyira hamwe, twifuza gukomeza kuba indashyikirwa.”
Akomeza ati” Buri muturage aracaniwe, tuvuye kudutadowa, turasirimutse, tubonye amazi meza mu gihe twakoraga ibirometero bisaga 3 tujya gushaka amazi nayo akenshi atari meza, twubakiwe ibiro by’Umudugudu bizadufasha guhura nka Komite no kugira ahantu hasobanutse dukemurira ibibazo, bizajya bidufasha mu zindi gahunda ziduhuza mu mudugudu, tuzanashyiramo irerero abana bacu batoya bajyaga kwiga kure baruhuke.”
Beransira Mukandutiye, umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko, mu buzima bwe ntabwo yari yarigeze aba munzu icaniwe. Uyu mukecuru uretse guhabwa umuriro, yanasaniwe inzu na Polisi dore ko ibiza byari byamusenyeye bikanamwicira amatungo magufi.
Yagize ati” Ubu ndi mu byishimo bikomeye, Ndakanda gatatu kurukuta nkabona umucyo, harakabaho Perezida wacu Paul Kagame, amafaranga naguraga peterori ngiye kujya nyazigama, hehe n’agatadowa, yewe ndumva nabaye mushya, harakabaho Polisi yacu.” Dan Munyuza, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda yashimye abaturage b’Umudugudu wa Wimana kuba barabashije kuba intangarugero mu kugira Umudugudu utarangwamo ibyaha. Yabijeje ko Polisi izanabaha Tereviziyo na Dekoderi bigashyirwa mu biro by’umudugudu bityo bakajya bicara bakareba amakuru. Yasabye buri wese kwirinda ibyaha, anakangurira buri muturage gufatanya na Polisi n’inzego z’umutekano kwigisha ko nta cyaha cyangwa ibikorwa bihungabanya umutekano bikwiye kurangwa mu Rwanda.
Diane Gashumba, Minisitiri w’Umubuzima ari nawe mushyitsi mukuru yagize ati” Iki gikorwa cya Polisi tugiye kucyubakiraho twese. Minisiteri zose zireba ubuzima bw’Abanyarwanda, kuba mwafashe iyambere mukaba umudugudu w’ikitegererezo na Polisi ikatwubakira inzu nk’iyi, byampaye gutekereza ko Umudugudu nk’uyu nta mwana ugomba kubaho adakingiye, nta mugore utwite ugomba kubyara atapimwe na muganga inshuro enye, nta mugore cyangwa umugabo wifuza kuboneza urubyaro ukwiye kubibura, nta n’umwana ukwiye gugaragaraho imirire mibi, nta n’umuntu ukwiye kugaragaraho umwanda, ubu rero tugiye gufatanyiriza hamwe twese.”
Yakomeje ati” Turifuza ko mu myaka mike cyane tuzaba dufite Imidugudu itagira icyaha, Imidugudu ifite ubuzima bwiza, Imidugudu itarangwamo imirire mibi, u Rwanda rwiza nkuko turwifuza, nkuko ababohoye u Rwanda barwifuzaga, nkuko umukuru w’Igihugu yifuza ko twese tubaho neza, kugira ngo ya maraso yamenetse ngo tugire igihugu cyiza atazaba yaramenekeye ubusa, kugira ngo za mbaraga abaturage bo muri Wimana mwakoresheje zidapfa ubusa.”
Uretse uyu Mudugudu wa Wimana wagororewe na Polisi ubikesha kurwanya no gukumira ibyaha, indi midugudu n’abaturage muri rusange basabwe kugira ishyari ryiza, bagaharanira kugira ubuzima bwiza birinda ibiyobyabwenge n’urugomo, birinda amakimbirane mu muryango, birinda icyaha n’igisa nacyo aho batuye.
Ibikorwa nk’ibi byakozwe mu turere 30 tugize u Rwanda, muri buri Karere hatoranijwe Umudugudu wahize iyindi uragororerwa. Ni ibikorwa byakozwe mucyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Polisi ivuga ko abaturage muri iki cyumweru igiye kurushaho kubegera bakaganira bagamije gukumira no kurwanya ibyaha. Insanganyamatsiko yo muri iki cyumweru igira iti” Duture mu Mudugudu utarangwamo icyaha.”
Munyaneza Theogene / intyoza.com