Rwamagana: Abanyeshuri bitegura kuba ba Ofisiye bato bageneye Mituweli imiryango 250 itishoboye
Abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda bagera kuri 400 bari mu ishuri rya polisi I Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, mumpera z’iki cyumweru batanze ubwisungane mu kwivuza (Mituel de sante) ku baturage 250 bakomoka mu miryango 60 yo mu kagari ka Nyakagarama mu murenge wa Gishari.
Amafaranga yabontse ku nkunga yatanzwe na buri munyeshuri ku mafaranga agenerwa, kugirango amasomo abashe kugenda neza.
Si ubwambere ibikorwa byo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bikozwe muri iri shuri, kuko mu byiciro byose by’abanyeshuri batorezwa mu ishuri rya Gishari buri mwaka bagira igikorwa cyo gufasha abatishoboye bakorera abaturage baturanye n’iri shuri.
Urugero n’aho umwaka ushize abanyeshuri biteguraga kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’igisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari(IPRC Gishari) bwatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 166 yo mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Gati mu murenge wa Gishari.
Dative Mukarutesi, umupfakazi w’abana 5 umwe mubahawe ibwishingizi bwo kwivuza yavuze ko we nabagenzi be bashimira aba banyeshuri kubwo kuba baramutekerejeho we na bagenzi be bakabishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: ‘’ Ndashima imiyoborere myiza iranga igihugu cyacu, bigatuma abato bakurana umuco wo gufasha abatishoboye bityo buri wese iterambere rikamugeraho.’’
Mukamutesi asoza avuga ko ubwishingizi bahawe buzabafasha kutarembera mu rugo
Yagize ati:’’ ubwishingizi tubonye buzatuma ntamuturage urembera munzu ngo azahazwe n’indwara kuko asabwa gusa kugera ku kigo nderabuzima igihe yumvise mu mubiri atameze neza.’’
Umuhango wo gushyikiriza iyi miryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu y’ubakiwe Muhundaza Clotilde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabaga munzu yishyurirwaga n’ubuyobozi bw’umurenge.
Iyi nzu igizwe n’ibyumba 3 n’uruganiriro y’ubatswe n’abakozi ba sosiyete ya Dong il isanzwe y’ubaka inyubako zitandukanye mu ishuri rya Polisi rya Gishari.
Fred Mufuruke umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yashimiye abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye bato igikorwa cy’ubumuntu bakoze.
Yagize ati: ‘’ Kugira uruhare mu kubaka igihugu ntibisaba amikoro ahambaye, ushobora gukoresha ingufu zawe ukaba ugize uruhare mugutuza umuturage utari ufite inzu. Mushobora kandi kwishyira hamwe nkuko aba banyeshuri babikoze mugakusanya inkunga ntoya ariko ikagirira akamaro umubare munini w’abaturage tukirwana no gukura mubukene.’’
Commissioner of Police (CP), Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari(PTS) yavuze ko Polisi y ‘u Rwanda ishyira imbaraga mu mutekano wa muntu, kuko utatekana ubayeho nabi.
Yagize ati:’’ Umutekano ukwiye kugendana n’imibereho myiza y’abaturage, ntiwavugako umutekano ari mwiza mu gihe hari abaturage badafite aho baba, ibyokurya, amashuri adahagije cyangwa hari abo ibikorwa by’ubuvuzi bitageraho.’’
CP Nshimiyimana asoza ashima ubufatanye bukomeje kuranga Polisi n’abaturage kuko ari umuyoboro uzafasha mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, Ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.
Yagize ati: ‘’ Polisi ubwayo ntishobora kugera kunshingano zayo abaturage batabigizemo uruhare, mukwiye kumva ko kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ari ibya buri wese, mutangira amakuru kugihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Ishuri rya Polisi rya Gishari ritanga amasomo atandukanye arimo agenerwa abazaba abaPolisi bato, ahabwa abajya kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye hirya no hino ku isi ndetse n’ahabwa abitegura kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’ u Rwanda.
Kuri ubu abagera kuri 400 bagize icyiciro cya 10 akaba aribo bitegura gusoza amasomo abashyira mu rwego rwa ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Intyoza.com