Kamonyi: Ishyaka Green Party ryijeje abaturage Banki izajya ibaguriza ashorwa mu buhinzi nta nyungu
Mu kwiyamamaza kw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda- The Democratic Green Party of Rwanda mu Karere ka kamonyi, Umurenge wa Runda tariki 18 Kanama 2018, ryijeje abaturage ko ni ritorwa rizabaha Banki ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Iyi banki ngo izafasha abaturage kubaha inguzanyo z’ubuhinzi nta nyungu, igabanye ubushomeri.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda-The Democratic Green Party of Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Kanama 2018 ryakoreye igikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza abakandida baryo mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara ho mu Murenge wa Runda. Mu kwiyamamaza, ryijeje abaturage ko ni rishyika mu Nteko ishinga amategeko rizabaha Banki izaba ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Kuri iyi Banki yagize ati “ Turizeza Abanyakamonyi ariko n’abaturarwanda bose muri rusange ko ni dutorwa tuzashyiraho Banki ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho umuntu ashobora kugenda akaka inguzanyo akayishyura nta nyungu atanze kuri iyo nguzanyo.”
Avuga ku mikorere n’ubushobozi bw’iyi Banki, Frank Habineza Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko Leta ifite amafaranga menshi yagashowe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko ngo ariho umubare munini w’abanyarwanda ufite ibikorwa. Avuga ko amafaranga menshi yakagombye kujya muri ibi bikorwa buri mwaka anyerezwa n’abantu ku giti cyabo.
Akomeza ati “ Ni Banki izaba ifite amafaranga avuye mu kigega cya Leta n’andi tuzakura mu bigega mpuzamahanga nko muri Banki y’Isi n’ahandi hose. Ntabwo ari Banki y’ubucuruzi, ni Banki yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, amafaranga arahari. Ni tugera mu nteko tuzashyiraho gahunda ifatika kugira ngo amafaranga yanyerejwe agaruzwe asubire mu kigega cya Leta, bye kuzajya birangirira aho ngo uwayanyereje bamufunze amezi abiri, yafunguwe byarangiriye aho.”
Frank Habineza, atangaza kandi ko iyi Banki ibaye igiyeho izafasha kugabanya umubare w’abashomeri baburaga akazi bakananirwa no kwihangira imirimo kubera babuze igishoro. Avuga ko abafite aho bashaka gushora imari mu buhinzi n’ubworozi bitazongera kuba ikibazo kuko bazajya babona inguzanyo bakayishyura nta nyungu.
Ubwo yavugaga kuri iyi Banki izaba ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party yikomye imbuto z’ibihingwa cyane iz’ibirayi n’Ibigori n’amafumbire mvaruganda ngo bitumizwa hanze. Avuga ko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abanyarwanda ndetse aya mafumbire ngo agundura ubutaka. Mu byo bazakora mu Nteko ni batorwa ngo harimo no gutora amategeko agamije kurinda umutekano w’ibiryo.
Amatora y’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, ateganijwe Tariki ya 2, iya gatatu n’iya kane Nzeli 2018. Hazatorwa muri rusange abadepite 80 bazinjira mu Nteko ishinga amategeko. Muri bo; 53 bazatorwa mu matora rusange, Hari kandi 24 b’ikiciro cy’abagore, hakaba 2 bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com