Zaza: Gutora ni umuco ukomoka kuburere mboneragihugu
Mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma, gutora ni umuco washinze imizi kubera uburere mboneragihugu abaturage bahawe kuva mu 2003, u Rwanda rutegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Muri Nzeri 2018, biteguye gutora ari benshi Abadepite ku inshuro ya kane.
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora yabadepite guhera tariki ya 02 kugeza ku ya 04 Nzeri 2018, abaturage bUmurenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, biteguye kujya gutora ari benshi kuko bamaze kumenyera igikorwa cyitora, guhera mu 2003 aho u Rwanda rwateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika na yAbadepite.
Mu kiganiro gihuza abaturage nabayobozi gitegurwa numuryanga wabanyamakuru baharanira amahoro « PAX PRESS », Abanyarwanda bafite imyaka yubukure yo gutora, bemeje ko bahuguwe mu bihe bitandukanye ku burere mboneragihugu, kuburyo bazi neza ko gutora ari inshingano ndetse zahindutse umuco.
Niyonzima Emmanuel wo mu kagari ka Nyagatugunda, ni intore yo mu isibo yIkerekezo ku ruhembe ryuburyo, ati «Mu matora yumwaka ushize wa 2017 dutora Perezida wa Repubulika, umurenge wa Zaza witabiriye cyane amatora. Byagaragariraga bose, kuko abatora bose bo mu masibo bazindutse kare saa kumi nimwe za mu gitondo bajya gutora. Ahagana saa sita, ibiro byitora hari ho abantu bake, kuko benshi bari batoye ».
Mukarukaka Média wo mu mudugudu wa Mpembwe, nawe ashimangira ko nkabagore, bagiye bahugurwa mu bihe bitandukanye kuburere mboneragihugu, biga akamaro ko gutora no gutorwa, ati « Mu isibo ryIkerekezo mbamo, twahuguwe ku kamaro ko kwitorera abazaduhagarira mu nteko nshingamategeko. Ariko na mbere yuko amahugurwa mu isibo ategurwa, twari dufite umuco wo gutora».
Karenzi Augustin, uhagarariye inama yIgihugu yabafite ubumuga mu murenge wa Zaza, nawe ashima uburere mboneragihugu bwashinze imizi, cyane cyane ubushake byabaturage bwo kurushaho gukora neza muri byose.
Agira ati « Abafite ubumuga boroherejwe kugera ku biro byitora, kuko biba biri aho buri wese yagera nabafite ubumuga bwingingo. Dusanga uburere mboneragihugu bwarasakaye hose, kuko Komisiyo yAmatora iharanira ko buri wese ahabwa uburenganzira bwo gutora ».
Ni Nako Buregeya François uhagarariye Komisiyo yAmatora mu murenge wa Zaza abibona, ati « Abanye Zaza bafite ubumenyi ku kamaro kamatora. Baritabiriye ibikorwa byo kwiyandikisha no kwikosoza ku malisti yitora. Usanga ari umuco ubarimo ».
Umunyamabanya nshigwabikorwa yumurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude, asanga amasibo yo mu midugudu yarashimangiye umuco wo kwitabira amatora, ati «Buri mudugudu ufite amasibo agizwe ningo ziri hagati ya 10 na 15. Abakuru bamasibo, nibo batanga amakuru yerekeranye nimyiteguro ku matora. Nibo kandi bashishikariza abo bayoboye kumenya gahunda za Leta zitandukanye, kuburyo nta muturage wa Zaza utazi gahunda yamatora y abadepite».
Amatora yAbatepite mu Rwanda ateganyijwe kuva taliki ya 2 kugeza kuya 4 Nzeri 2018, aho ku italiki ya 2 hazatorwa umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga. Kuri uwo munsi kandi, niho Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora. Ku italiki ya 3 Nzeri, niho Abanyarwanda bose bafite imyaka yubukure yo gutora bazitabira amatora rusange bemeza Abadepite batanzwe namashyaka bakomokamo hamwe nabigenga. Abazatorwa bazaba ari 53. Naho ku itariki ya 4 Nzeri, hazaba amatora yabagize urwego rwabagore rugenerwa imyanya 24 mu inteko nshingamategeko. Kuri iyo tariki nanone, niho hazaba amatora yabadepite 2 bahagarira urubyiruko mu nteko nshingamategeko. Bose hamwe, ni Abadepite 80 bazaba bagize inteko nshingamategeko, icyumba cyabadepite.
Manzi M. Gérard