Gisagara: Agaciro abafite ubumuga n’abakuze baha amatora gatuma bazinduka iyarubika
Bamwe mu bakecuru n’abasaza kimwe n’abafite ubumuga mu Karere ka Gisagara bitabiriye amatora y’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018, bahamya ko amatora kuri bo ari ikimenyetso cya Demokarasi, ko kuyasobanukirwa bituma bazinduka iyarubika berekeza kuri site z’itora.
Batitaye ku ntege nke z’umubiri ku bw’imyaka bagezemo, bamwe mu basaza, abakecuru ndetse n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara bahamya ko imwe mu mpamvu ikomeye kuribo yatumye bazinduka iyarubika bajya gutora abadepite kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018 ari ugusobanukirwa n’agaciro k’amatora mu kwishyiriraho abayobozi bifuza.
Abaganiriye n’intyoza.com bavuga ko bazi kandi basobanukiwe no kugira ubuyobozi bwiza. Bavuga ko nubwo bakuze, abandi bakaba bafite ubumuga bw’ingingo, agaciro ko kwitorera abayobozi kuribo ngo niko gushimangira Demokarasi n’imiyoborere myiza bifuza ko abakiri bato bakurikira.
Adela Ntawuhigumugabo, w’imyaka 84 y’amavuko avuga ko yavuye murugo n’akabando ke butaracya kubwo guha agaciro amatora. Yumva ko nta wagombaga kumutanga kwitorera Depite kuko ngo ari intumwa za rubanda zifasha Perezida yitoreye. Avuga ko uburyo amatora akorwamo bumutera kuyakunda agereranije n’ahashize.
Agira ati “ Aya matora dutora ubu ngubu mbona ariyo asobanutse, ameze neza. Abakecuru turubashywe, ubuyobozi bwiza twitoreye butwitayeho, ariko kandi tunasobanukiwe amatora kurusha abakiri bato ni nayo mpamvu nazindutse ngo ngire uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bukomeze kudushakira ibyiza.”
Kuba abakiri bato badakunze kuzinduka ngo bagaragare mu kwitabira amatora yagize ati “ Ubwo ni umutima wabo muke bafite, ntabwo bazi icyo bimaze ariko uzi icyo bimaze arabikurikirana, akazinduka agatora. Inama nabaha ni uko bashyira ubwenge ku gihe bakitabira amatora nk’abandi, ntabwo wajya guhinga ngo ugende hacyeye wizere umubyizi.”
Akomeza asaba abadepite bagiye kujya mu nteko ishinga amategeko gukomeza ubuvugizi kubasaza n’abakecuru mu kurushaho guhabwa ubufasha bwatuma basaza neza. Agira ati” Ndabasaba kudukorera ubuvugizi bakadusajisha neza kuko ntacyo twifashije ku bw’intege nke.”
Karekezi Simoni w’imyaka 65 y’amavuko akaba anafite ubumuga agendera mu kagare, yageze kuri Site y’itora mbere. Avuga ko kuzinduka abiterwa no kumenya agaciro ko gutora, ko kandi uwatoye neza ari utoye kare.
Agira ati “Agaciro mpa amatora gashingiye ku miyoborere myiza nifuza. Burya gutora kwiza ni ukuzinduka, icyawe uha agaciro ugikora mbere y’ibindi kikava mu nzira. Nshimishwa no kugira uruhare mu kwitorera abayobozi, bituma nzinduka ngo hatagira umvundira. Ndasaba abo ntoye kunkorera ubuvugizi nkibonera amaguru ariko kandi n’abandi nkanjye tukitabwaho.”
Amatora y’Abadepite yatangiye tariki 2 Nzeli 2018 ubwo abanyarwanda baba mu mahanga batoraga ndetse no mu gihugu imbere kubari mu kiciro cy’abafite ubumuga. Yakomeje kuri uyu wa mbere tariki 3 hakorwa amatora rusange. Kuri uyu wa kabiri kandi harakorwa amatora y’icyiciro cy’urubyiruko n’icy’abagore. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 barimo 53 batorwa mu matora rusange, hakaba 24 bagize 30% bava mu kiciro cy’abagore, hari abadepite 2 bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com