Imbabazi Kagame yahaye Ingabire na Kizito ni intambwe ikomeye ya demukarasi – hon. Habineza
Mu mfungwa 2140 zafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 14 Nzeli 2018, zirimo Ingabire Umuhoza Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta wari umaze imyama 8 afunze, n’umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine. Izi mbabazi zeretse Hon Depite Habineza ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye muri Demokarasi.
Nyuma y’ifungurwa ry’imfungwa 2140 zari zifungiye ibyaha bitandukanye hirya no hino mu gihugu, umunyapolitiki uheruka kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Depite Frank Habineza, umukuru w’ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko izi mbabazi zerekana intambwe ikomeye u Rwanda rwateye muri Demokarasi haba mu gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Agira ati ” Ni ibintu byiza, ni intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rwego rwa Demokarasi no mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu haba muri Politiki y’u Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko atanga izo mbabazi, turamushimira cyane.”
Akomeza ati” Ni ikimenyetso kigaragaza ko Perezida wa Repubulika ari umuntu utanga imbabazi kandi ko yumva. Ni ibintu byiza bitanga isura nziza ku gihugu cy’u Rwanda cyane cyane ku bantu bahoraga bavuga ko abantu bahora bafungwa. Biratanga n’icyizere ko n’abasigayemo nka Mushayidi n’abandi bose, bazafungurwa.”
Uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, akomeza avuga ko igikorwa cyabaye bari baragisabye ndetse ngo bagiye bakivugaho kenshi. Avuga gusa ko abona ibyo Perezida Kagame yakoze ari ibintu yizeho neza ari kumwe n’inama y’abaminisitiri ndetse abanje kugisha inama urukiko rw’ikirenga.
Depite Habineza Frank, yongeraho ko kuri we abona ko nta gitutu ( pressure) y’uwo ariwe wese ku cyemezo gifungura izi mfungwa, cyane ko ngo yaba Perezida Kagame ndetse na RPF-Inkotanyi aturukamo atari abantu bakangwa ngo kora iki.
Mu kwiyamamaza baharanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(DGPR) ryavugaga ko ni ryinjira mu nteko ishinga amategeko rizaharanira ko abashaje n’imfunga za Politiki bafungurwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com