Ingabire Victoire Umuhoza yaburiwe ko ashobora gusubira Gereza cyangwa akajya kuzerera hanze y’Igihugu
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye mu buryo bwumvikana ko Ingabire Victoire Umuhoza uherutse kuva muri gereza ku bw’imbabazi ze, atitonze yasubizwa mu gihome cyangwa akajya kuzerera hanze y’igihugu atagira icyo akora. Ibi yabivuze ubwo yakiraga indahiro z’abadepite kuri uyu wa 19 Nzeli 2018 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko.
Ingabire Victoire Umuhoza, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda uherutse gufungurwa muri Gereza ya Mageragere ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, yaburiwe ko ashobora gusubizwa Gereza cyangwa akajya kuzerera hanze y’Igihugu ntacyo akora.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaburiye Ingabire Victoire umuhoza kimwe n’abandi nkawe ko ashobora kwisanga mu gihome ubwo yakiraga indahiro z’intumwa za rubanda ( Abadepite ) kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko.
Yagize ati ” “Tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. Nonese iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bicaye muri Prison (gereza)? Tuba tugifite amagana, ibihumbi, bicayemo kubera ko ni ho bakwiriye kuba bari.”
Yakomeje ati” Kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ntabwo ari ko iteka twabigenza, turashakisha, n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute dushaka uko tumwubaka kugirango na we na gakeya afite kubake igihugu. Aba bantu b’ejobundi twarekuye barimo ba bastars( abazwi cyane ) ba Politiki…. ngo njyewe ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi…”
Perezida Paul Kagame, yatangaje yeruye ko abavuga ko irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza n’abandi ko ryaba ryaraturutse ku gitutu ko atari byo. Ko u Rwanda n’abanyarwanda aho banyuze batakiri abantu bakandwa ngo bakandike.
Yagize ati ” “Ngo buriya baturekuye kubera pressure (igitutu)…, Pressure hano? Ukomeje kubigenderaho, wajya kwisanga wasubiyemo, niba ari ubuhamya ushaka kugirango tukwereke ko pressure atari yo ikora, ahubwo hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye kuzerera hanze kuko ntakindi uzakorayo.”
Perezida Kagame avuga kandi ati” Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike. Rero uwashaka yacisha make, uwashaka yakora neza, agakora neza, ndetse igihugu cyacu cyifuza gukorana n’abandi neza.”
Irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi 2000 barimo na Kizito Mihigo ryatangajwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Nzeli 2018 yabereye murugwiro ikayoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ingabire Victoire Umuhoza yasohotse muri Gereza ya Magerageremu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018. Iteka rya Perezida Nº131/01 riha imbabazi Ingabire Victoire ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe, rigaragaza ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yaba yakatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com