Polisi yashyikirijwe ibikoresho bizajya byifashishwa mu gutegura neza abajya mu butumwa bw’amahoro
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2018 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari habereye umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu myitozo ihabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro. Byatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri ambasade yayo mu Rwanda.
Ni ibikoresho byakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda bikaba bigizwe n’ivuriro ry’Imukanwa, imodoka yo mu bwoko bwa Burende, imodoka 2 zo mubwoko bwa Pick-up, ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imashini itanga umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.
Ibi bikoresho byose bikazafasha ishuri rya Polisi rya Gishari mu masomo atandukanye ahatangirwa byumwihariko ahabwa abapolisi baba bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN) hirya no hino ku isi aho u Rwanda rufite abapolisi.
Ibikoresho byatanzwe uyu munsi bije nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi mu mwaka wa 2015. Aho Leta zunze ubumwe z’Amerika zitanga amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda ku bikorwa bikorerwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye hagamijwe kubungabunga amahoro no kurinda abaturage mu gihe cy’intambara.
Umuyobozi mu kuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DCGP Juvenal Marizamunda yashimiye ibikoresho bahawe asaba ubuyobozi bw’ishuri rya Gishari kubifata neza bikazatanga umusaruro mu kazi byagenewe gukora.
Yagize ati” U Rwanda na Polisi by’umwihariko bifite ubushake bwo ku bungabunga amahoro hirya no hino ku isi, niyo mpamvu muri iri shuri hari ikigo gitanga amahugurwa ku bapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, ibi bikoresho bikazafasha mu kunoza ubumenyi abazanyura muri iki kigo bazahabwa .”
Ambasaderi Peter H. Vrooman, Uhagarariye Amerika mu Rwanda washyikirije Polisi ibi bikoresho yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare ifite mu gutuma isi igira amahoro.
Ambasaderi Vrooman akomeza agaragaza ko u Rwanda rufite amateka meza mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro bityo ibihugu byombi bikaba hari byinshi byungukira mu mahugurwa atandukanye bikorana.
Ambasaderi Vrooman asoza ashimira Ubuyobozi bw’Ishuri rya Polisi rya Gishari kuba ryarashyizeho Ikigo cy’ikitegererezo mu karere gitangirwamo amahugurwa ku bapolisi n’abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye.
U Rwanda rufite abapolisi 1200 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN) aba bapolisi bakaba bari mu bihugu 4 birimo Haiti, Centrafrique, Sudan na Sudan y’epfo aho bafite inshingano zitandukanye zirimo kurinda abasiviri bakuwe mu byabo n’intambara.
intyoza.com