Kamonyi-Runda: Batangiye kwiyubakira umuhanda w’asaga Miliyoni 500 nyuma yo gusobanukirwa uruhare rwabo mu bibakorerwa
Ingo zisaga 360 z’abatuye mu Mudugudu wa Rugazi, AKagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, nyuma yo gusobanukirwa uruhare rwabo mu bibakorerwa, batangiye kwiyubakira umuhanda ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 500. Ikiciro cya mbere ari nacyo cyoroshye bagitangiye ku muganda wo kuri uyu wa 30 Nzeli 2018, umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli.
Ku ikubitiro, aba baturage batangiye bakora igice gito cy’umuhanda baturiye aho bakodesheje imashini kabuhariwe mu gutsindagira imihanda, bakoresheje kandi amaboko yabo, byose ngo ni mu rwego rwo kwereka buri wese ko nta kidashoboka iyo abantu bashyize hamwe. ahazakorwa hose hareshya na Kilometero ebyiri n’igice.
Abaturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko igitekerezo bakigize nyuma y’aho bamariye gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu bibakorerwa bityo bagasanga kugira ngo bikorere aho batuye badakwiye kuzategereza ubufasha bwa leta dore ko ngo aho buba bukenewe haba ari henshi mu gihugu, kandi n’ubundi ibyo ibakorera ngo bikaba aribo ubwabo biba byaturutsemo binyuze mu misoro batanga n’ibindi.
Leonidas Nzirorera, umuturage wa Rugazi akaba ari nawe Mukuru w’uyu Mudugudu yabwiye intyoza.com ko mu gutekereza gutunganya iyi mihanda batuyeho byari mu buryo bwo kugira ngo ijyane n’igihe, imodoka zinyure ahantu hari isuku kandi hasobanutse, hanyuma n’abaturage bahakoreshe ahantu hameze neza.
Agira ati” Iki ni igikorwa kimaze igihe, cyatangijwe n’abaturabge baje bimukiye aha ngaha, benshi babaga za Kigali ahari imihanda ikoze neza, bageze aha basanga batazategereza inkunga ya leta bahitamo kwishakamo ibisubizo bagendeye ku buhamya bw’ahandi byakozwe kandi bakabishobora, biyemeje rero ko buri wese mu bushobozi afite babushyira hamwe tukikorera imihanda tudategereje Leta cyangwa undi wundi kuko ibyo dukora ni ibyacu.”
Akomeza ati” Ikiciro cya mbere twatangiye ni nko kwereka buri wese ko nta kidashoboka, dufite Miliyoni zisaga eshatu, twakoze inyigo yose y’umuhanda w’ibirometero bibiri n’igice, twasanze ari Miliyoni zisaga magana atanu kandi tuzazibona. Ubu turakora agace gatoya, mu kiciro cya kabiri niho hazakorwa igice kinini cyane ndetse n’ibikorwa bijyana nacyo birimo imiyoboro y’amazi n’ibindi. Abishyize hamwe bafite ubushake nta kibananira. Si kaburimbo tuzashyiramo ariko uko ubushobozi buzadukundira nabyo bizakorwa.”
Ubushake bw’aba baturage ba Rugazi bugaragaza ko nta kidashoboka ahari ubushake, bavuga ko kumenya no gusobanukirwa agaciro kabo mu bibakorerwa aribyo bibatera kumva bagomba nabo kwishakamo ibisubizo byunganira ibikorwa Leta ibakorera. Bavuga kandi ko imbaraga za buri wese ariwo musingi wo kubaka igihugu kandi ko n’ubundi ngo imbaraga za leta ziva mu maboko y’abaturage bayo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com