Intsinzi ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF yatangiye guhumura
Imyiteguro y’amatora y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ateganijwe kubera i Erevan muri Arumeniya kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 iragaragaza ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ariwe ugomba kuyobora uyu muryango. Ibi binashimangirwa no kuba uwo bari bahanganye yakuweho amaboko n’igihugu akomokamo.
Louise Mushikiwabo ashobora kwisanga ariwe mukandida umwe rukumbi ugomba gutorerwa kuyobora umuryango w’Ibihugu bihuriye ku kuvuga ururimi rw’Igifaransa, intsinzi ye yatangiye guhumura bitewe n’ibiri kubera i Erevan aho amatora azabera.
Guhumura kw’iyi ntsinzi, birashimangirwa no kuba Michaelle Jean( umunyakanadakazi) bari bahanganye yakuweho amaboko n’igihugu cye cya Canada, bikaba binahwihwiswa ko yasabwe gukuramo kandidatire ye. Ibi kandi byiyongera ho imyiteguro ibera aho amatora azabera, aho u Rwanda ruri guhabwa umwanya wo kwigaragaza binyuze mu mbyino n’imyiyerekano.
Twizeyimana Albert Bodouin, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-PaxPress mu Rwanda uri i Erevan ahagiye kubera aya matora, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko impumuro yo gutsinda kwa Louise Mushikiwabo irimo kumvikana akurikije ibyo abona n’amaso ye ndetse n’ibyo yumva.
Yagize ati” Ikizwi ni uko Canada idashyigikiye umukandida wayo ariwe usanzwe ayobora OIF, ibi kandi bikiyongeraho kuba hari amakuru ari gukwirakwizwa ko uyu Munyakanada Michaelle Jean yaba yasabwe gukuramo Kandidatire ye n’ubwo ibiro by’ubuvugizi bye ntacyo biratangaza. Ibi, biraza kugaragara ko Louise Mushikiwabo ashobora kuza gusigara ariwe mukandida umwe rukumbi ku buryo abatora biraborohera guhita bemeza gusa Louise Mushikiwabo nk’umuyobozi wa OIF.
Bodouin akomeza ati” Guhera ejo kuwa Gatatu, amatorero y’u Rwanda araririmba indirimbo n’imbyino gakondo, bahawe Stand yabo( urubuga rw’aho biyerekanira) guhera saa cyenda kugeza saa kumi buri munsi, ku buryo usanga abantu baza kureba izo ndirimbo n’imbyino gakondo; Inanga za Kinyarwanda, Ingoma za Kinyarwanda, Intore za Kinyarwanda. Abantu bose ugasanga babyishimiye, bikagaragaza neza isura y’u Rwanda ku buryo mu by’ukuri byanze bikunze Mushikiwabo azajya gutorwa u Rwanda rwamenyekanye hano i Erevan.”
Itorwa ku bunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bihuriye ku kuvuga ururimi rw’igifaransa-OIF, ni igitego muri byinshi u Rwanda rukomeje gutsinda amahanga. Ni intambwe ikomeye kandi ikomeje gushimangira imiyoborere myiza y’u Rwanda ituma rukomeza kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga. Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda imyaka ikabakaba icumi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com