Kamonyi-Ngamba: Umurambo w’umuntu watoraguwe ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo
Ku gice cy’inkombe y’uruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 hatoragiwe umurambo w’umuntu w’umugabo utaramenyekana imyirondoro, ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25-27 y’amavuko.
Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yahamirije intyoza.com ko amakuru y’uyu murambo watoraguwe ku nkombe y’uruzi rwa Nyabarongo ari ukuri. Ko bawutoraguye bigaragara ko watangiye kwangirika bagahita bawujyana mu bitaro bya Remera-Rukoma ngo usuzumwe.
Yagize ati” Ku itariki 25 Ukwakira 2018 ahagana saa saba n’iminota 55 nibwo twamenye amakuru ko mu ruzi rwa Nyabarongo habonetsemo umurambo w’umuntu, tuhageze twasanze aribyo koko, tumenyesha inzego dukorana, umurambo ukurwamo ariko watangiye kwangirika duhita tumugeza ku bitaro bya Remera-Rukoma, ku gira ngo hakorwe isuzuma hafatwe n’ikindi cyemezo.”
Gitifu Obed Niyobuhungiro, avuga ko uyu murambo watoraguwe ari uw’umugabo cyangwa umusore wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25-27 y’amavuko. Avuga kandi ko yaba ubuyobozi butandukanye ndetse n’abaturage batabaye bose nta wabashije kumenya uyu muntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, atangaza kandi ko amakuru y’uyu murambo yatanzwe n’abaturage bakora mu mirima y’ibisheke, ko aribo bawubonye bagahita babimenyesha ubuyobozi. Avuga kandi ko mu bigaragara ari nk’amazi yamukuye ahandi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
abaganga bakore isuzuma kugirango hamenyekane ikishe uyumugabo kubufatanye n’inzego zibishinzwe ashyingurwe mucyubahiro nyakwigendera Imana imwakire mu bayo.