Ruhango: Abamotari basaga 120 basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, muri salle y’Akarere ka Ruhango habereye ibiganiro byahuje Polisi n’abamotari bakorera muri Santere ya Ruhango bibutswa kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe gukumira impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.
Ni ibiganiro byahuje abamotari basaga 120 bakorera mu mujyi wa Ruhango na Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere.
CIP Abijuru yibukije aba bamotari ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga .
Yagize ati “ Mujye muzirikana ko umuhanda ari inzira nyabagendwa ikoreshwa n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru, mugomba guhora mwirinda ko mwaba banyirabayazana b’impanuka, muzabigeraho ari uko mwubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.”
CIP Abijuru yakomeje asaba aba bamotari kubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga kugira ngo barusheho kunoza umwuga bakora.
Yagize ati “Umumotari akwiye guhora afite ibyangombwa byuzuye bimwemerera kujya mu muhanda kandi akaba afite koperative abarizwamo kuko bizabafasha no gutahura ababihishamo bagakora ibikorwa bibi bihesha isura mbi umwuga wanyu.’’
CIP Abijuru yasoje yibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere mubyo bakora byose bityo abasaba kwirinda gutwara ibiyobyabwenge ndetse bakagira uruhare mu kubungabunga umutekano batanga amakuru ku byaha byawuhungabanya , inzego z’umutekano zikabikumira bitaraba.
Nyuma y’ibi biganiro abamotari bashinze amatsinda 6 yo kurwanya ibyaha, aho bashishikarijwe kujya bamenya abashya binjiye mu mwuga n’abagiye gukorera ahandi kugira ngo hatazagira uwabazamo nyamara agamije guhungabanya umutekano.
Ndayizeye Jackson, uhagarariye abamotari bakorera muri Santere ya Ruhango, yashimiye ibiganiro byiza bahawe na Polisi, avuga ko byabibukije inshingano zabo n’amwe mu makosa akorwa na bagenzi babo ugasanga ahesha isura mbi umwuga bakora.
Yagize ati “Dukora aka kazi kuko dufite umutekano usesuye, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi, dukosora amakosa amwe na mwe twajyaga dukora agateza impanuka ndetse tunatanga amakuru ku byaha byahungabanya umutekano.”
Munyanza Theogene / intyoza.com