Kamonyi-Nyamiyaga: Bamwe mu bagabo bahukana kubera guhunga ubusinzi n’amahane y’abagore babo
Mu kiganiro cyahuje bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyamiyaga na bamwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018, bamwe mu bagabo bahishuye akababaro baterwa n’amahane ndetse n’ubusinzi bwa bamwe mu bagore babo basigaye batuma abagabo bata ingo bakahukana.
Mu kiganiro cyabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabashumba ho mu Mudugudu wa Nkoto, hari bamwe mu bagabo batinyutse kugaragaza ko bamwe muri bo bageze aho guta ingo bakahukana bitewe n’ubusinzi n’amahane y’abagore babo. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko bamwe mu bagore batagiha agaciro abagabo babo.
Bamwe mu batanze ibitekerezo, bagaragaje kuba bamwe mu bagore barumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwizuzanye ngo byatumye hari abagabo batakigira ijambo, batacyubahwa mu rugo. Ngo hari abagore bamwe babitwaye nabi biba igikangisho cyo kwereka abagabo ko burya atari buno, bashaka kubabwira ko nabo babigaranzuye, ko uyu ari umwanya wabo wo kubagiraho ijambo. Intandaro ya byose ngo ni ubusinzi n’amahane ya bamwe mu bagore babo.
Augustin Rwagatera, umuturage I Nyamiyaga akaba anahagarariye inshuti z’umuryango mu Kagari ka Kabashumba yagize ati “ Ikibazo gikomeye mu muryango ni abagore bitiranya ubwuzuzanye n’uburinganire, bamwe bakavuga ko Perezida yabahaye ijambo, nti bumve ko ahubwo ari ukuzuzanya mu rugo, mu muryango. Hari bamwe babifashe nk’abahawe agaciro ko kujya hejuru y’abagabo, bigatuma n’umugabo avuga ijambo umugore akarica intege avuga ngo cya gihe si iki ngiki, natwe twahawe ijambo.”
Akomeza ati” Bituma umugabo agira ikibazo muri we, akumva ubugabo yabukuweho. Aho ku gira ngo turenganure abagore bari bazi ko baryamiwe, harimo hararenganurwa abagabo, baravuga ngo nabo barashaka umunsi w’abagabo”
Benshi mu bagore ntabwo batinyutse kugira icyo bavuga ku karubanda kubyo bamwe muri bagenzi babo bashinjwa, gusa ku ruhande bamwe bahamya ko ikibazo cy’ubusinzi kuri bamwe mu bagore kitoroshye. Ngo hari n’abajyana mu kabari n’abagabo babo ariko mu gutaha hakagenda umugabo umugore akisigarira asoma icupa.
Abanyamuryango ba Unity Club barimo General Kabarebe n’umufasha we, Hon Alphonsine Mukarugema n’abandi bose bari bayobowe na Dr Minisitiri Gerardine Mukeshimana babwiye aba baturage ko umuryango ariryo shingiro ry’iterambere, ko ariwo rufatiro rw’Igihugu cyiza, ko abagize umuryango bakwiye kugira umwanya wo kwicara bakaganira ku cyatuma barenga amakimbirane bagatera imbere.
Abagore bavuga ko barwanira ubwisanzure n’ukwigaranzura abagabo no gushaka ubutware babajijwe icyo benda kubimaza, basabwe ko bakwiye guharanira ko umugabo aba umutware mwiza w’urugo bakubaka umuryango uzira amakimbirane.
Mu karere ka Kamonyi, ubuyobozi bwatangaje ko imiryango igera kuri 582 irangwamo n’ibibazo by’amakimbirane atandukanye. By’umwihariko mu Murenge wa Nyamiyaga umwe muri 12 igize kamonyi, imiryango 57 niyo yabonywemo amakimbirane mu buryo butandukanye mu muryango.
Abaturage, babwiwe ko ibibazo by’amakimbirane ari bimwe mu bitera umuryango ubukene, bitera abana guta amashuri no kubura uburere mu muryango. Basabwe kwimakaza ireme ry’amahoro mu miryango no kubaka imiryango ikomeye ari naho hava kubaka igihugu gikomeye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com