Kamonyi-Ngamba: Bagaragaje ibyo banenga mu gihe basabwa ibitekerezo bijya mu ngengo y’imari
Abaturage b’Umurenge wa Ngamba, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018, bagejejweho ibyifuzo byabo biri mu ngengo y’imari ya 2018-2019, hanakusanijwe ibitekerezo kubyo bifuza byashyirwa mu ngengo y’imari ya 2019-2020. Mu byo bagaragaje, banenze ukudashyira mu bikorwa bimwe mu byifuzo by’ibikorwa baba batanze bibabangamiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwaganiriye n’aba baturage I Ngamba, bubagezaho ibyifuzo byabo biri mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019, hakusanywa ibyifuzo by’ibikorwa bifuza ko bishyirwa mu Ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020. Abaturage nubwo bashima ibikorwa muri rusange, ariko banenga ko hari ibyo bakeneye kurusha ibindi baba baratanze ariko nti bishyirwe mu bikorwa.
Bimwe mubyo bagaragaje bari bifuje ko byakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize ndetse bakaba bongeye kubyibutsa ngo bishyirwe mu ngengo y’imari igiye gutegurwa kuko ngo bibabangamiye, birimo; Umuriro w’Amashanyarazi bavuga ko hari hamwe usanga wagira ngo baribagiranye, hari ikorwa ry’Umuhanda mukuru uva Rukoma-Ngamba bavuga ko nta bihe byiza bawugiriramo haba mu zuba no mu mvura.
Muri ibi kandi, hari Amazi bavuga ko babona ari uko bagize abashyitsi bakomeye bagenda bakajyana nayo, hari Umuhanda uhuza Ngamba na Kayenzi ndetse n’ikiraro gihuza Ngamba na Rulindo mu koroshya ubuhahirane, hari Ikigo cy’imyuga ku rubyiruko rutagira icyo rukora, hari ukurwanya isuri no gusana bimwe mu bikorwa remezo byangiritse n’ibindi.
Mubyo bijejwe gukorerwa mu ngengo y’imari ya 2018-2019 harimo; Kuba utugari tuzahabwa iyihutisha nzira kuri mudasobwa-Network ya 4G, Kubakirwa ikigega kinini gifata amazi, Gukomeza gahunda ya Girinka, Gusana isoko rya Ngamba, hazazanwa imashine zizifashishwa mu buhinzi, Hazakomeza gutangwa inkunga y’ingoboka kubatishoboye, hari imihanda izatunganywa n’ibindi.
Epimaque Munyakazi, Umukozi w’Akarere ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza yabwiye aba baturage ko ari byiza ko batanga ibitekerezo ndetse bakamenya agaciro bafite mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari no mu bikorwa bindi bigamije iterambere ryabo n’iry’igihugu. Yabijeje ko n’ibitarakorwa bizakorwa bijyanye n’ubushobozi ndetse n’ibyihutirwa.
Yababwiye kandi ko kugira uruhare mu bibakorerwa bikwiye no kujyana no kumenya kurinda no gusigasira ibiba byakozwe. Yabibukije ko kuba hari ibitekerezo batanga nti bihite bikorwa atari uko bidahabwa agaciro, ahubwo ko bijyana n’ubushobozi buhari ndetse n’ibyihutirwa. Yatangarije aba baturage ko nta nakimwe mu byifuzo batanga kitazakorwa, ko ndetse hari n’ibyo baba batatekereje ariko Leta ikabikora kuko ari ngombwa.
Ibiganiro nk’ibi, byabaye hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere ka kamonyi aho abakozi b’Akarere bagiye basanga abaturage bakabagezaho ibyifuzo by’ibyo batanze ngo bikorwe mu Ngengo y’imari ndetse banakusanye ibigomba kuzashyirwa mu Ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020.
Munyaneza Theogene / intyoza.com