Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa bambitswe imidari y’ishimwe
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo2018, abapolisi b’u Rwanda barenga 431 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) bambitswe imidari y’ishimwe.
Ni imidali bambitswe n’intumwa z’umuryango w’ababibumbye (UN) nk’ishimwe ry’ukuntu bagaragaza umurava, ubunyamwuga n’ubwitange mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Abambitswe imidali bibumbiye mu matsinda atatu arimo abapolisi bashinzwe kurinda abaturage no kugarura ituze ahabaye ibibazo by’umutekano muke(FPU), itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (PSU) ndetse n’irindi tsinda ry’abapolisi bihariye bashinzwe ubujyanama n’amahugurwa. Mu bambitswe imidari harimo kandi abategarugori 41.
Uyu muhango wabereye ahaherereye abapolisi b’u Rwanda mu murwa mukuru w’iki gihugu I Bangui.
Hari Minisitiri w’intebe muri iki gihugu, Simplice Sarandji, umunyamabanga wungirije w’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa, Kenneth Gluck, hari kandi Colonel Philippe Garcia ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri MINUSCA,ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.
Umuhango kandi wari witabiriwe na bamwe mu banyarwanda baba muri Centre Africa,ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda.
Mu ijambo rya Minisitiri w’intebe, Simplice Sarandji, yashimiye abapolisi bose b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu cya Centre Africa.
Yagize ati:” Turashimira abasore n’inkumi b’u Rwanda ndetse n’abandi bavandimwe babo abene gihugu hano muri Centre Africa turabashimira umurava bagira mu kugarura amahoro muri iki gihugu, biturutse ku bufasha bwihariye bw’abapolisi b’u Rwanda muri Repubulika ya Centre Africa hatangiye kugaruka amahoro.”
Umunyamabanga wungirije w’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centre Africa, Kenneth Gluck, yashimiye guverinoma y’u Rwanda umuhate igira mu mirimo y’umuryango w’abibumbye ku isi yose.
Yagize ati:” Uyu munsi turabashimira umuhate mugira mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, kandi ndabashimira akazi mukora n’uburyo mugakora.”
Yakomeje avuga ko ari iby’igiciro kuba ari mu muhango wo kwambikia imidali abapolisi b’u Rwanda akaboneraho kubashimira uruhare ruhebuje bagaragaza mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa.
Yavuze ko uburyo bitwara bikwiye kubera urugero abandi bapolisi b’ibindi bihugu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa .
Yagize ati:”Imbaraga zanyu nizo zibashoboza kurangiza neza inshingano zanyu, kandi mwizere ko ibikorwa byanyu byagize umusaruro mwiza kubaturage batuye muri iki gihugu. Mwatanze urugero rwiza n’abandi bagomba kubigiraho.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa (Minusca), Col Philippe Garcia, yashimiye ubunyamwuga buranga abapolisi b’u Rwanda .
Yagize ati :” Mwataze urugero rwiza ndetse n’abandi bakwiye kubibigiraho, mwagaragaje ubunyamwuga buhebuje namwe bijye bibatera ishema.”
Yakomeje ashimira abapolisi bose b’u Rwanda aho bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ku musanzu wabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro mu gihugu.
Col Garcia yakomeje yibutsa aba bapolisi ko bagomba gukomera ku ntego z’umuryango w’abibumbye cyane cyane muri gahunda yawo yo kutihanganira na gato (Zero tolerance) ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, yashimiye umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bw’igihugu cya Repubulika ya Centre Africa ndetse n’abapolisi bose bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu uburyo babafashije kugera ku nshingano zabo zo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Yagize ati:” Ni inshingano z’umuntu ku giti cye ndetse no gushyira hamwe haba kubapolisi cyangwa abasivili, kurinda abaturage ndetse no guhesha agaciro abaturage twaje gufasha. Nk’abashyitsi muri iki gihugu tugomba kubaha no guha agaciro buri muturage, tugomba kandi gukomeza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu mirimo yose dukora.”
Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda amahoro muri CAR bakoze imirimo itandukanye mu baturage harimo ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuvuzi mu baturage, aho abana barenga 900 bahawe ubuvuzi bw’ibanze, ndetse hanavurwa abarwayi ba malariya bagera kuri 250 bo mu karere kagize umujyi wa Bangui.
Intyoza.com