Kigali: Polisi yifatanije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 muri gahunda y’umuganda ngaruka kwezi, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali no mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.
Mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko hatewe ibiti byo mu bwoko bwa gereveliya ndetse n’iby’imbuto ziribwa, byose hamwe bigera ku bihumbi 16. Byatewe ku misozi ihanamye hagamijwe kurwanya isuri ibindi byiganjemo imbuto ziribwa byatewe hafi y’ingo z’abaturage.
Muri uyu murenge wa Jali, Polisi yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP/AP Juvenal Marizamunda.
Mu butumwa yagejeje ku baturange, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage bo mu karere ka Gasabo ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yavuze ko ubu igihugu gifite umutekano usesuye kandi abaturage bakaba babigiramo uruhare, DIGP Marizamunda yavuze ko kuba igihugu kirimo umutekano bitavuze ko abantu bicara bagaterera agati mu ryinyo.
Yagize ati:”Ubu igihugu cyacu gifite umutekano usesuye, umunyarwanda n’undi muturarwanda wese arakora ibikorwa bye ntacyo yikanga. Ariko iyo umutekano wagezweho igikurikira n’ugukora ibikorwa biteza imbere igihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage aribyo ubu turimo gushyiramo imbaraga”.
Yibukije abaturage ko gutera ibiti biri muri gahunda yo gufata neza ubutaka bw’igihugu tukirinda ubutayu ndetse hakanaterwa ibiti by’imbuto ziribwa hagamijwe kuboneza imirire.
Ati:”Gutera ibiti mu gihugu biri muri gahunda yo kugifata neza tukirinda ubutayu,ibintu byose byiza biva ku bidukikije.Turatera ibiti by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kuboneza imirire kandi tunasagurire amasoko”.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Steven Rwamurangwa yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarahisemo kuza kwifatanya n’abaturage gutera ibiti muri kariya karere.Avuga ko imibanire myiza ya Polisi n’abaturage bo mu karere ka Gasabo atari iya vuba kuko hari byinshi Polisi isanzwe ifasha abaturage.
Yagize ati:”Ntawabura gushimira Polisi y’u Rwanda ukuntu ihora ifasha abaturage bo muri Gasabo by’umwihariko hano mu murenge wa Jali.Mu minsi ishize bamwe muri mwe yabahaye amashanyarazi abandi ibubakira ubwiherero none uyu munsi yaje kubafasha gutera ibiti”.
Rwamurangwa yakomeje asaba abaturage kujya bafata neza ibikorwa byiza leta ikomeza kubegereza.
Umuganda rusange kandi wanabereye mu murenge wa Nyarugunga wo mu karere ka Kicukiro, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/OPs Felix Namuhoranye yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gusukura ubusitani buri mu kibaya cya Nyandugu.
Ni umuganda wari wiganjemo abamotari, DIGP Namuhoranye yakanguriye aba bamotari kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati:”Tumaze iminsi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi ubu sizigaye zituruka kuri mwebwe abamotari.Turabasaba kugenda neza mu muhanda mukamenya ko ubuzima buhenda kandi mukibuka ko atari mwe mukoresha umuhanda mwenyine”.
Ari abaturage bo mu murenge wa Jali na Nyarugunga bahawe ubutumwa bwo gukomeza kubumbatira umutekano igihugu gifite, bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe.
intyoza.com