Perezida Kagame yamaganiye kure abitukuza(mukorogo) asaba Polisi na Minisante kubihagurukira
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 yasabye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima guhagurukira ikibazo cy’abitukuza uruhu.
Mu butumwa bwe, Perezida Paul Kagame yagize ati”Kwitukuza, bifite ingaruka mbi ku buzima, hamwe n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe. Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya”.
Atanga ubu butumwa ndetse akanahamagarira inzego zirimo Polisi na Minisiteri y’ubuzima guhagurukira iki kibazo cy’abitukuza uruhu, Perezida Kagame yasaga n’usubiza ubutumwa bw’uwitwa Kamikazi Fiona Rutagengwa yari yashyize kuri Twitter.
Kamikazi mu butumwa bwe yagize ati” Ntekereza ko Ikigo cy’ ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”.
Abatari bake mu babashije kubona ubu butumwa bwa Perezida Kagame, bamushimiye kuba agaragaje aho ahagaze ku kibazo cyo kwitukuza kigaragara nk’ikimaze gufata intera ikomeye. Abamusubije, bagaragaje ko nabo babona ikibazo cyo kwitukuza uruhu kimaze koko gufata indi ntera.
intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
H.E Ibintu yavuze nibyo kuko kwitukuza byica uruhu kubera amavuta bakorersha aba arimo Hydroquinone nkinzego zirebwa niki kibazo kubihagurikira kandi twizeyeko biri bukemuke neza