Itsinda ry’abapolisi 240 bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe akazi keza bakoze
Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe, abapolisi b’u Rwanda bakubutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo ku bungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo bashimiwe ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu kazi.
Ni itsinda ry’abapolisi 240 barimo abagabo 190 n’abagore 50 bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2018, bakubutse mu Ntara ya Marakari mu gihugu cya Sudan y’Epfo aho bari bamaze umwaka bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara.
Bakigera ku kibuga cyindege cya Kigali bakiriwe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo uyobora ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage(community Policing) ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi. Yashimiye aba Polisi bavuye mu butumwa bw’amahoro imyitwarire myiza bagaragaje.
Yagize ati” Turabakiriye ku mugaragaro mu gihugu cyanyu tubashimira akazi keza mwakoze mukaba mutahanye ishema n’isheja. Tubashimiye ko mwubahirije impanuro mwahawe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu cyabatumye.”
CP Munyambo yakomeje abashimira umurava no kwitanga bagaragaje mu kazi bamazemo umwaka batarikumwe n’imiryango yabo.
Yababwiye kandi ko ubumenyi bakuye mu gihugu bari bamazemo umwaka babwigiraho bukabafasha kurushaho gukora kinyumwuga.
Uwari uyoboye itsinda ry’aba bapolisi bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera yavuze ko icyabafashije kwitwara neza mu butumwa bagiyemo ari uko bakurikije inama n’impanuro bahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’ubwa Polisi mbere y’uko bagenda.
Yavuze kandi ko mu butumwa bavuyemo bungukiyeyo byinshi, akaba ashimira ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Polisi kuba bwarabohereje gufasha abaturage ba Sudan y’Epfo uburyo bakwikemurira ibibazo hagati yabo.
Twabibutsako aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro basimbuwe n’abandi bagera kuri 240, mbere yo kugenda bakaba bahawe impanuro y’uko bazitwara mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagiyemo i Marakare.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/Ops Felix Namuhoranye yababwiye ko ubutumwa bagiyemo bagiye bambaye ibendera ry’igihugu kandi ko bagomba kurihesha isura nziza.
Yagize ati” Mugiye mwambaye ibendera riranga igihugu uzababona wese azajya ahita asoma Rwanda, musabwe rero kuzamura ibendera ry’igihugu cyabatumye mugihesha isura nziza mu ruhando mpuzamahanga kuburyo uzajya ababona azajya ababonamo intangarugero”.
Yasoje abifuriza ishya n’ihirwe mu kazi bagiyemo bazirikana ko batumwe n’igihugu kandi ko iyo bakoze nabi ari igihugu baba basize icyasha ibyo bikaba bidakwiye kuzabaranga.
intyoza.com