• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
27/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
27/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
27/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani bashimangiye ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umwanditsi
November 27, 2018

Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’Ubutaliyani (Carabinieri), General C.A Giovanni Nistri n’itsinda yari ayoboye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru ku Kacyiru.

Muri uru ruzinduko kandi hari na Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Rwanda Dominico Fornara.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ibiganiro aba bayobozi bagiranye byibanze ku gushimangira umubano ushingiye ku kungurana ubumenyi hagati y’inzego zombi cyane cyane hibandwa ku kungurana ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubunararibonye mu kurwanya  ibyaha byambukiranya imipaka.

General C.A Giovanni Nistri yavuze ko yishimira ubufatanye bumaze umwaka urenga hagati ya polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano mu butaliyani( Carabinieri). Avuga ko impande zombi zifuza gukomeza ubufatanye ariko cyane cyane hakibandwa ku kongera ubumenyi n’ubushobozi mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati:”Twishimiye imikoranire myiza hagati y’inzego zombi, turashaka kongera ubushobozi bwacu mu bintu bitandukanye, nko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, amahugurwa ku mitwe yihariye, guhugura abapolisi bazahugura abandi mu bintu bitandukanye, byose bigakorwa hagamijwe gukomeza gushimangira umutekano mu baturage.”

Gen C.A Giovanni yakomeje avuga ko imikoranire hagatiya ya Polisi y’u Rwanda n’uyu mutwe ayoboye ari myiza cyane. Avuga ko iyo mibanire idashingiye gusa ku guhugurana ku mpande zombi ko ahubwo no mu buryo bw’imyumvire mu kurinda abaturage babihuriyeho.

Ati:”Umubano wacu na Polisi y’u Rwanda ntabwo ushingiye gusa ku guhana hana amahugurwa n’ubunararibonye, ahubwo biri no mu mitekerereze kuko Polisi y’u Rwanda usanga ifite amahame meza agamije kwita ku baturage, uburenganzira bwa muntu, kurinda abanyantege nkeya. Ni byiza ko dukomeza gushimangira iyi myumvire twese duhuriyeho.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we ari ikimenyetso cyo gushimangira imikoranire myiza imaze iminsi hagati y’inzego zombi.

IGP Munyuza yavuze ko kuva hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri muri Mutarama 2017 hari byishi Polisi y’u Rwanda imaze kunguka.

Yagize ati:”Nk’u Rwanda umubano hagati y’uru rwego rushinzwe umutekano mu butaliyani hari byinshi twungukiyemo. Kuri ubu dufite abapolisi barenga 300 bahuguwe mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, gucunga umutekano n’ituze mu baturage, umutekano wo mu kirere n’ibindi.”

Aba bayobozi bemeranyije gukomeza ubufatanye buri hagati y’inzego zombi cyane cyane bibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Bagaragaje ko ubwo bufatanye ari ingenzi mu gushimangira ituze n’umutekano mu baturage hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bakomereje uruzinduko rwabo mu kigo cyita ku bahuye n’ihohoterwa ( isange One Stop Center) no ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga