Gatsibo: Abayobozi basabwe kurushaho kubungabunga umutekano mu bihe by’iminsi mikuru
Ibi babisabwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018. Abayobozi batandukanye basabwe kurushaho kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, bakaza amarondo mu rwego rwo gukumira ibyaha birimo urugomo n’ubujura bikunze kugaragara muri iyo minsi.
Ni inama yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka ari kumwe na Colonel Albert Rugambwa uyobora burigade ya 402 y’ingabo z’u Rwanda zikorera muri aka karere, Komite nyobozi y’akarere ndetse n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bigize aka karere.
Iyi nama yaganiriye ku ngingo zitandukanye zifata ku mutekano w’abaturage harimo ubuzima, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko, abana bata ishuri no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa rya magendu.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye abayobozi bitabiriye iyi nama ko umutekano uhera mu muryango.
Ati “Umuturage iyo afite ubuzima bwiza akihaza mu biribwa, abana biga neza, aryama agasinzira ntacyo yikanga icyo gihe umutekano uba usesuye kuri buri wese.”
Meya Gasana, yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwirinda gusesagura mu bihe by’iminsi mikuru bagiye kujyamo, ko ahubwo barushaho kwizigamira no kubahiriza gahunda za Leta zirimo kwibumbira mu makoperative, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante)
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka yabwiye aba bayobozi ko bakangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yagize ati “Tumenyereye ko mu gihe k’iminsi mikuru abantu bidagadura bishimira ko bashoje umwaka amahoro; ni nacyo gihe kandi kigaragaramo ibyaha byinshi binyuranye muri uko kwishimira iyo minsi mikuru. Niyompamvu dusaba abayobozi gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko muzi ingaruka mbi zabyo.”
ACP Kayijuka yanasabye ko amarondo yarushaho gukora kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa, buri muyobozi akagenzura irondo ko rikora neza kandi ko bafite ibisabwa byose bibafasha gukora neza, igihe babonye igishobora guhungabanya umutekano bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano.
Mu rwego rwo gukomeza ku bungabunga umutekano hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage iyi nama yafatiwe mo imyanzuro itandukanye harimo usaba abayobozi kuva mu biro bakarushaho kwegera abaturage bagasobanurirwa uko bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge ndetse no kumenya ibibazo abaturage bafite bigakemurwa ibindi bigahabwa umurongo.
Intyoza.com